Ibyo gukubitwa muri Gereza ya Mageragere nta shingiro bifite – Nirere

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, avuga ko ibyavuzwe muri gereza ya Mageragere na Rubavu by’uko imfungwa zikubitwa, ngo nta shingiro bifite.

Madame Nirere yabisobanuriye Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) ku wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019, ubwo yayigezagaho raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwaka ushize, ndetse n’ibiteganywa muri uyu mushya wa 2019/2020.

Raporo yakozwe n’iyi Komisiyo mu mwaka wa 2018/2019, igaragaza ko mu magereza amwe n’amwe, cyane cyane iya Rwamagana, hari ubucucike bukabije bw’abafungiwemo, ku buryo ngo hari abacumbikiwe muri shitingi.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubucucike mu magereza bwongeye kungana nk’ubwariho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo inkiko gacaca zari zitarajyaho.

Iyi komisiyo isobanura ko ubucucike bw’imfungwa muri za gereza ngo bwavuye kuri 96.6% muri 2014 bugera kuri 124.8% muri 2019, bitewe no kwiyongera kw’ibyaha by’ubujura, ibiyobyabwenge no gusambanya abana.

Gereza irusha izindi zose ubucucike ngo ni iya Rwamagana, ariko n’izindi muri rusange zitorohewe zirimo iya Musanze, Gicumbi, Bugesera, Huye, Rusizi na Muhanga.

Mu bindi bibazo iyi Komisiyo igaragaza, harimo icy’abafungwa igihe kinini batarahabwa ubutabera, abafungwa igihe kinini mu bigo binyurwamo igihe gito(transit centers) ku mpamvu zidasobanurwa n’amategeko, hamwe n’abatarangirizwa imanza baba baratsindiye.

Mu minsi yashize hari abaturage bagiye binubira ko ababo bafunzwe barimo gukubitirwa mu magereza nka Mageragere na Rubavu, bikaba byarageze mu nzego zitandukanye nk’uko Depite Frank Habineza yabigarutseho.

Dr Habineza yasabye Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu gusobanura icyo izi ku ikubitwa ry’izo mfungwa, kugira ngo niba ari ukuri bibe byakwamaganwa.

Yagize ati "Turagira ngo mutubwire uko mubizi, ibi bibanganira uburenganzira bwa muntu kandi tugomba kubyamagana kuko nta muntu utafungwa".

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine yasubije uyu mudepite ko ibyo birego nta shingiro bifite, kuko ngo uburyo bwo guhana abakoreye amakosa muri gereza ari ukubashyira ahantu habugenewe (Kasho) hafungirwa abakoreye ibyaha muri gereza, bakahafungirwa mu gihe kitarenze iminsi 15.

Yagize ati "Amabwiriza ya gereza avuga uburyo abantu bakoze ibyaha bahanwa, harimo gufungirwa muri kasho, twasanze nta muntu ukubitwa haba muri gereza ya Nyarugenge haba n’iya Rubavu".

"Ntabwo ari Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yonyine yakoze iperereza kuri iki kibazo kuko hari n’izindi nzego zabikurikiranye, basanze ibi bibazo nta shingiro bifite".

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu isaba Inteko gukurikirana uburyo bwashyizweho bwo guhana abakoze ibyaha butari ukubafungira mu magereza, gukurikirana ibijyanye n’imanza zitarangizwa cyane cyane izaciwe n’inkiko gacaca, ndetse no gusobanura neza ibyaha bituma umuntu agomba gufungirwa mu bigo binyurwamo mu gihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka