Ibyo amahanga afata nk’amabwiriza y’imikino mbifata nk’ubuzima bwanjye - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ibyo amahanga afata nk’amabwiriza atangwa n’umusifuzi w’imikino mu kibuga, abifata nk’ibikomeye ku buzima bwe n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, bityo atabijenjekera.

Yabitangarije mu kiganiro yagejeje ku bahagararaiye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yabakiraga ku meza we na Madamu Jeanette Kagame, akagaruka ku bibazo byinshi bagiye basunikira ku Rwanda bashaka ko rukurikiza amabwiriza yabo, kandi buri Muyobozi w’Igihugu aba akwiye gufata umwanzuro abona umukwiriye n’abo ayobora.

Agaya kandi abavuga ngo u Rwanda rukwiye gukuraho uburyo bwarwo bw’ubwirinzi, ngo maze abandi nabo babone gukora ibibareba igihe bazaba bashatse kubikora, ko ibyo abifata nk’amabwizira ahabwa abana bato, mu gihe ahubwo abantu bakwiye kuba bakemura ikibazo mu mizi.

Perezida Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ko ibyo byanavuzwe ubwo yangaga kwitabira ibiganiro yagombaga kugirana na mugenzi wa Kongo i Luanda muri Angola, aho yagaragaje ko byafashwe nk’icyaha, nyamara rwose ntacyo yari kuba agiye kumarayo, kuko atari umwanya wo gufata amafoto, ahubwo ibyari bigamijwe byo gushaka amahoro bitari bigishobotse.

Hari abatanga amabwiriza nk’abasifuzi b’imikino y’amaguru cyangwa iy’intoki

Perezdia Kagame yavuze ko n’ubwo abari bateraniye aho yabakiriye ntacyo bakabaye bazira ku bibazo Kongo ifitanye n’u Rwanda, icyo yashakaga kubawira ari ibishingiye ku kuri kandi ko iyo ibyago bibaye, bo bitabageraho cyane, ariko bigera ku Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo bukomeye.

Agira ati “Kuri mwebwe ni utuntu mwumva tumeze nk’aho ari amabwiriza umusifuzi aha abakinnyi mu kibuga cy’umupira w’amaguru, icya Golf cyangwa icya Tennis, muri mwe nta n’ikintu kinini mwumva bivuze kuri ayo mabwiriza, ariko kuri njyewe ni ikintu kinini cyane. Ni ugukina n’ubuzima bwanjye n’ubw’Abanyarwanda, kuri njyewe bivuze ikintu cy’agaciro kuko ni ubuzima bwanjye bwo kubaho cyangwa gupfa”.

Yongeraho ati “Ndabamenyehsa ko Abanyarwanda tutakiri za njiji za kera zizwi mu myaka 50 ishize, mbarahire ko atariko tukimeze ibyo byararangiye. Nta n’umwe ukwiye kudutesha agaciro kandi dukwiye kubyemra kimwe, n’iyo waba ukeneye guhaza amarangamutima yawe ntabwo wakwangiza indangagaciro zacu, kuko zaduhagaze agaciro gakomeye”.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Perezida kagame yanatanze urugero rw’Umuryango Nyafurika w’Ibikorwa bigamije iterambere AGOA (Afircan Grouth Oportunity Act), u Rwanda rwari umunyamuryango, ibintu byatangiye neza ariko aza gusanga bamwe mu bawugize babereyeho kungukira kuri bagenzi babo.

Icyo gihe imyenda ya Caguwa yateje impaka, kubera ko u Rwanda rwisanze rugomba gukuraho iyo ngingo ya AGOA, yo kureka gushyira inganda mu Rwanda rugakomeza ibya Caguwa, kandi kuva icyo gihe u Rwanda nta kibazo rufite kurusha abakomeje iyo ngingo yo kumva ko ubuzima bwabo bushingiye ku bandi.

Agira ati “Hari ibyari birimo gukorwa bamwe tutazi ikijya mbere, nyuma tuza kubazwa impamvu u Rwanda rwanze Caguwa, turasobanura ariko tugaragaza ko ari ingingo yacu kandi ntawe ukwiye kuyitubuza, ngo genda uzategereze runaka azakubwire icyo ugomba gukora, ko ugomba guceceka kandi ntugire icyo ukora ku mutekano ku mbibi z’Igihugu cyawe”.

Bamaze kubona ibya Caguwa bitagize icyo bifata, Perezida Kagame ngo yongeye gutungurwa n’ibirego bya bamwe mu bagize AGOA bamurega ibijyanye no gukoresha abana mu Gisirikare, ariko nabyo bifata ubusa kuko amaze kubagaragariza ko iryo kosa u Rwanda rutarikora, bamubwiye ko bamwitiranyije n’abaturanyi b’u Rwanda bafite abo bana mu gisirikare.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique na Santarafurika nabyo byariye benshi

Perezida Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ko Santarafurika ari yo yasabye ko u Rwanda rwafasha kugarura umutekano wayo, ndetse n’iby’iyo ngingo biza kumenywa n’ibihuru bifatanya n’u Rwanda ko nta kibazo, ari nako byaje kumera muri Mozamique.

Perezida Kagame avuga ko abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri ibyo bihugu, batangiye kugenda biguru ntege mu gutanga ubufasha bwari bukenewe, kubera amakuru yavugaga ko u Rwana rufite ingabo muri Kongo, akibaza impamvu Mozambique na Santarafurika byazira Kongo.

Agira ati “Twabajije impamvu y’iyo myitwarire badusubiza batubwira bati murabona buriya mufite ingabo muri Kongo, tukababwira tuti ariko ibyo dufatanyamo ni ibya Mozambique, ese murahora Abanyamozambique Kongo? Twe turimo gufasha Mozambique niba mudufasha gufasha Mozamique, ubwo muri gufasha Mozambike ibya Kongo muzabizane mu bundi buryo”.

Perezida Kagame avuga ko hari abantu bigize abayobozi b’abandi, bashyiraho ibyerekezo by’abandi, yemwe no mu gukemura ibibazo no kugarura amahoro, akavuga ko ibyo bikwiye kugaragaza uburyo bene iyo mikorere itagera ku byifuzo byiza, biganisha ku cyerecyezo gikenewe.

Avuga ko iyo ufashe ibiri byiza ukabicurikira mu buryo butari bwo, birangira nta gisobanuro cy’icyo washakaga kugeraho ubonye, kandi ko n’ubundi abantu badakwiye kuba bumva ibintu kimwe, ko buri wese akwiye kubyumva mu nzira ye ariko ntabe aribyo yumvisha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harimo amakosa menshi y’imyandikire .

Jean claude yanditse ku itariki ya: 18-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka