Ibyiza ni ukwigisha umuturage kwirobera ifi aho kuyimutamika - Guverineri Kayitesi

Guiverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uko biteza imbere kurusha kubaha ibyo bakeneye ako kanya, kuko iyo imishinga imaze guhagarara abaturage basubira mu bukene bahoranye.

Guverineri Kayitesi asaba abafatanyabikorwa kwigisha abaturage bakagira aho bava n'abo bagera
Guverineri Kayitesi asaba abafatanyabikorwa kwigisha abaturage bakagira aho bava n’abo bagera

Guverineri Kayitesi avuga ko hari abafatanyabukorwa bakora neza, ndetse n’ibikorwa byabo bikarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage na nyuma y’uko imishinga yabo irangiye, ariko hakaba n’abakora ariko ntihagire impinduka zigaragaza.

Mu mwiherero w’iminsi itatu w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango (JADF), Guverineri Kayitesi yabwiye abafatanyabikorwa b’ako karere ko kugira ngo ibyo bashora mu mishanga y’iterambere ry’umuturage bigere ku ntego, byaba byiza bakajije ingamba mu kwigisha abaturage uko bagera ku iterambere ryabo nyuma yo gufashwa.

Agira ati “Birazwi ko ibyiza ari ukwigisha umuturage kwirobera ifi aho kuyimutamika, kuko nibwo ahindura ubuzima bwe bukaba bwiza. Mushyire imbaraga mu kwigisha abaturage kuko nibwo ibyo mubakorera bibagirira akamaro”.

Yongeraho ati “Hari aho abafatanyabikorwa bageza imishinga ugasanga abantu barishimye ibintu bigenda neza, ariko iyo basoje ugasubirayo ugasanga nta mpinduka ku muturage, burya n’iyo byaba ibintu bito ariko ushobora kubona byivugira kurusha kubisanga muri za raporo gusa”.

Habarurema avuga ko banaganiriye uko bategura ingengo y'imari y'umwaka utaha
Habarurema avuga ko banaganiriye uko bategura ingengo y’imari y’umwaka utaha

Guverineri Kayitesi atanga urugero rw’abafatanyabikorwa bishyurira abaturage ubwisungane mu Kwivuza igihe kirekire, maze bikaba nko kubabwiriza gushyira amaboko mu mifuka kandi iyo nkunga iba ifite igihe izarangirira.

Agira atai “Niba wishyuriye umuryango mituweri ya 20.000frw, ukabikora imyaka itanu, kuki ahubwo uwo muryango utawishyurira umwaka umwe ukarangira waramaze kuwugurira itungo rigufi, ryazawufasha kwishyura indi myaka ikurikiraho”?

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango, Linziziki Damien, avuga ko nyuma y’impanuro za Guverineri Kayitesi bagiye kurushaho gushishikariza abafatanyabikorwa, kwegera abaturage bakabigisha uko bateza imbere imibereho yabo myiza aho guhora bategereje ko bazafashwa.

Avuga ko bagiye kujya bategura igenamigambi ryabo babanje kwicarana n’ubuyobozi bw’akarere, kugira ngo bumvikane ahakwiye gushyirwa imbaraga, bityo ibikorwa bafatanyamo n’akarere birusheho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo yako.

Abafatanyabikorwa bagize ibiganiro mu matsinda ngo bige uko barushahi kwigisha abaturage
Abafatanyabikorwa bagize ibiganiro mu matsinda ngo bige uko barushahi kwigisha abaturage

Muri uwo mwiherero Guverineri Kayitesi yashimiye abafatanyabikorwa uko bacitse ku ngeso yo guhurira mu bikorwa bimwe ku bagenerwabikorwa bamwe, kuko ngo byaterwaga no kuba baticara ngo baganirire hamwe ibyo bagiye gufashamo akarere, agasaba ko hakomeza ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi ku bikenewe biteza imbere umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko umwiherero n’abafatanyabikorwa ari n’umwanya wo gutegurira hamwe ingengo y’imari y’umwaka utaha, kugira ngo bafatanyirize hamwe kureba ubushobozi buhari n’uko buzakoreshwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka