Ibyiciro byihariye nibyo bifite ubwandu bwinshi-ANSP+

Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, ANSP+, uvuga ko umubare w’abandura virusi itera Sida utiyongera mu bantu basanzwe ahubwo ikibazo kiri ku byiciro byihariye birimo abakora uburaya kuko imibare igaragaza ko bari kuri 4.1% mugihe abasanzwe ubwandu buri kuri 3 %.

Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda Virusi itera Sida
Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda Virusi itera Sida

Ibi byatangarijwe mu bukangurambaga mu rubyiruko bugamije kwirinda Virusi itera Sida, bwabereye mu Karere ka Nyagatare.

Ni ibikorwa byabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva ku Kigo cy’urubyiruko cya Nyagatare kugera kuri Sitade y’Akarere ahakinwe n’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rwo mu Kigo cy’urubyiruko n’ingimbi z’ikipe ya Sunrise.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda ufasha abagize ibyago byo kwandura Virusi itera Sida, Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko hashingiwe ku bushakashatsi n’amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, abantu 3% ari bo bafite Virusi itera Sida mu gihe abakora uburaya imibare igaragaza ko bari hejuru ya 4% ari nayo mpamvu iki kiciro gikwiye kwitabwaho.

Ati “Amakuru Igihugu gitangaza n’ubushakashatsi bugenda bukorwa ni uko mu baturage rusange ubwandu buri kuri 3% noneho twajya kuri gahunda y’Isi n’u Rwanda muri rusange hari ahantu hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi aho abakora uburaya mu myaka yashize bari kuri 4.8% ariko ubushakashatsi bushyashya butwereka 3.6%, urumva ko hari ikigomba gukorwa.”

Avuga ko hakwiye kubaho imbaraga ku buryo bizagera mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya bukigaragara nk’uko biri mu kerekezo cy’Isi n’u Rwanda.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe iterambere ry’Ubuzima no kurwanya indwara z’ibyorezo, Kayishema Albert, avuga ko gahunda nk’iyi, ari umwanya mwiza w’ubukangurambaga mu bantu bakuze n’urubyiruko, hagamijwe kubibutsa kwirinda Sida.

By’umwihariko ashishikariza urubyiruko kwifata kugira ngo bazagire ejo heza ariko nanone uwo binaniye akibuka gukoresha agakingirizo.

Umucuruzi w’akabari, utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko kugira ngo hirindwe ubwandu bushya hakwiye kubaho ubukangurambaga bukomeye mu rubyiruko cyane ururi mu mashuri, bigakorwa n’ababyeyi, abarezi, ubuyobozi bwite bwa Leta, abafite mu nshingano kurwanya Sida ndetse n’inzego z’umutekano.

Ati “Ubu bukangurambaga buhere mu mashuri, abanywera iwanjye bajya bambwira ngo ntibakwiteza indaya cyangwa abakuru, ngo abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na kaminuza ni bo batagorana kandi koko wajya kureba ugasanga niko bimeze cyane jyewe aba kaminuza ndababona bishora mu busambanyi cyane ariko twese tubabaye hafi kuko ari abana, ubwandu bwagabanuka.”

Asaba abafite utubari kujya bafasha abakiriya babo batinya gusaba udukingirizo kandi babona bafite gahunda yo gusambana, bagashaka uburyo batubaha mu ibanga kuko bitabaye ibyo, bashobora kwanduza abakagiriye Igihugu akamaro kanini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka