Ibyiciro by’ubudehe ntibizongera gushingirwaho mu gufasha abakene

Ibyiciro by’ubudehe biri kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2019 bizashingirwaho mu gufasha abakene n’abakene cyane, ariko ntibizatuma n’abakeneye ubufasha batari mu byiciro by’abakene badafashwa.

Apollinaire Mupiganyi, umuyobozi Nshingwabikorwa wa Tranparency International Rwanda, bakaba na bamwe mu bakoranye n'inzego zitandukanye mu kuvugurura ibyiciro by'ubudehe
Apollinaire Mupiganyi, umuyobozi Nshingwabikorwa wa Tranparency International Rwanda, bakaba na bamwe mu bakoranye n’inzego zitandukanye mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe

Apollinaire Mupiganyi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda yabigarutseho mu biganiro bagiranye n’abakorerabushake b’uyu muryango, ndetse n’abandi baturage, tariki 23 Nyakanga 2019.

Hari mu rwego rwo kureba niba nta bindi bifuza byakongerwa ku byiciro by’ubudehe bitanu by’agateganyo (ubu bitaremezwa) byashyizweho haherewe ku byifuzo by’abaturage.

Haherewe ku bizagenderwaho mu gushyira abantu mu byiciro, hari abibajije niba imiryango irimo abantu bafite ubumuga itashyirwa mu cyiciro cya mbere, n’ubwo ubusanzwe kizajyamo ikennye itarimo umuntu n’umwe ushoboye gukora (igizwe n’abarengeje imyaka 65 n’abari munsi ya 18 cyangwa abamugaye n’abarwaye indwara zikomeye zidakira).

Batekerezaga ko n’ubwo iyo miryango yaba irimo byibura umuntu umwe ushoboye gukora (uri hagati y’imyaka 18 na 65), bityo ikaba ikwiye kuba mu cyiciro kitari icya mbere, yashyirwa mu cya mbere kubera ko akenshi kwita ku muntu ufite ubumuga bituma badakora.

Abaturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko amakuru batanze nadahindurwa, bazanyurwa n'ibyiciro bazashyirwamo. Aba ni abo mu Murenge wa Mukura barimo kuganira n'abakozi ba Transparency International Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko amakuru batanze nadahindurwa, bazanyurwa n’ibyiciro bazashyirwamo. Aba ni abo mu Murenge wa Mukura barimo kuganira n’abakozi ba Transparency International Rwanda

Célestin Ntagozera uri muri komite ihagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Simbi yagize ati “Hari urugo ruba rurimo nk’abafite ubumuga babiri cyangwa barenga, ugasanga umugabo n’umugore umwe yita kuri umwe undi akita ku wundi. Abo ntibakwiye kuba mu cyiciro cya mbere kuko nta cyo babasha kwikorera?”

Yasubijwe ko bataba mu cyiciro cya mbere, ahubwo mu cyo bakwiye, ahubwo kubera ko bakwiye ubufasha bakaba babuhabwa.

Ibi byiciro kandi ngo bizanaherwaho mu gufasha abantu kuva mu cyiciro runaka bajya mu kindi. Ni na yo mpamvu hifujwe ko hajyaho uburyo abakene bafashwa bajya basinyana imihigo n’inzego z’ibanze, bagakurikiranwa mu gihe cy’imyaka itatu hanyuma bakava mu cyiciro cy’abafashwa.

Abatuye i Huye bavuga ko ibi babishyigikiye, kuko ngo nta muntu ukwiye kumva ko azafashwa mu buzima bwe bwose.

Michel Kundimana w’i Kigoma ati “Ni byiza kuko bizashyira abantu ku murongo, igihe bahawe inkunga runaka bayikoreshe neza. Bizanakuraho ko abantu bumva ko bagomba gufashwa igihe cyose, ahubwo guharanira kwigira, bakava mu bukene bakajya mu bukire.”

Mu bindi Abanyehuye bavuze bifuza ko byakwitabwaho ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe, kimwe ni uko amakuru azakusanywa mu baturage yazaba ari yo ashingirwaho mu gushyirwa mu byiciro, adahinduwe. Ikindi ni uko hahangwa imirimo abantu bakabona aho bakura amafaranga ya mituweri n’ayo kwibeshaho.

Philomène Uwizeyimana wo mu Murenge wa Mukura ati “Imbaraga zirahari, akazi ako ari ko kose twagakora, ariko tukabona mituweri n’abana bakabona ibyo kurya, twakoze, tudasabirije, kuko iby’ubuntu si byiza. Hanyuma abakecuru badafite imbaraga bakaba ari bo bahabwa mituweri n’ingoboka. ”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubundi c? ubuze igishoro ubumuga butagaragarira amaso babwirwa Niki ko umugaye ? ex:diabetes,sida,umutima..kdi ntahandi ukura kdi baba babibona ID uri munsi yiyo myaka bazagufasha iki (ahubwo bakubwira ko ntakigaragaza ko urembye no Denger.)

salsa yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

I am not sure where you’re getting your information, but great topic. I needs to spend some time learning more or understanding more.
Thanks for great information I was looking for this info for my mission.

lasixtew yanditse ku itariki ya: 5-12-2022  →  Musubize

Ibyiciro byashyingira uko abantu babayeho bigakorerwa mu nteko yumudugudu,abaturage babigizemo uruhare bagaragaza icyiciro buri muntu agomba kujyamo. Kuko abaturage baraziranye kandi nta marangamutima bayagaragaramo kandi byaba bikiye mu mucyo,murakoze.

Gashabi Juvenal yanditse ku itariki ya: 1-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka