Ibyemezo by’ubutaka bikemura amakimbirane akururwa n’imitungo

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Uwihoreye, yemeza ko ibyemezo bya burundu by’ubutaka bizafasha umuryango nyarwanda kuva mu makimbirane ashingiye ku mutungo.

Uwihoreye yabitangaje tariki 29/12/2011 mu karere ka Muhanga ubwo hatangizwaga gahunda yo gutanga ibyemezo bya burundu by’ubutaka. Avuga ko mu gihe cyo kubarura ubutaka bagiye bahura n’ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka. Ibi bikaba byaraterwaga ahanini n’uko ubutaka butagiraga abo bwanditseho.

Uwihoreye yagize ati “Biba cyane cyane mu biturage nubwo mu mijyi naho bijya bihaba. Twabonye ibibazo by’abantu benshi batumvikana ku mbibi z’ubutaka ariko ibyo bibazo henshi byagiye bikemurwa ku buryo muri izi mpapuro umuturage ahabwa harimo n’igishushanyo cy’ubutaka bwe ndetse n’abo basangiye imbibe.”

Uwihoreye avuga ko hari amafoto yafotowe n’indege yerekana uko ubutaka bwose mu Rwanda buhagaze ku buryo buri sambu ya buri muturage igaragara ku mafoto.

Ikigereranyo cy’Intara y’Amajyepfo cyerekana ko ibarura ry’amasambu rigeze kuri 92%, kuko mu tugari 532 tugize iyi ntara, utugeze kuri 490 twarangije gukorerwamo ibarura.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, ifasi y’Amajyepfo, gitangaza ko umwaka utaha iri barura rizaba ryarangiye gukorwa mu ntara yose.

Ibi byemezo birimo gutangwa nubwo byitwa ibya burundu biba bifite igihe bizarangirira, bigasaba nyiri ubutaka kongera kubihesha agaciro.

Icyemezo cy’ubutaka bwo guhingamo kimara imyaka 99, icy’ubwo guturaho kimara imyaka 20 naho icy’ubutaka bukorerwaho ubucuruzi, ubukererugendo, imibereho myiza (ubwo ni nk’insengero, amashuri, ibigo by’imfubyi n’ibindi) bimara imyaka 30.

Ibi byemezo biha agaciro ubutaka bw’abaturage ku buryo nyira bwo ashobora kuzajya abutangaho ingwate muri banki.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka