Ibyari imyanda yababangamiraga byababereye imari bagurisha

Abakora umwuga wo gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye baravuga ko batakibangamirwa n’ibitagikora kuko babigurisha ku nganda zo hanze.

Byinshi muri ibyo bikoresho biteza umwanda ahakorera abatekinisiye babisana
Byinshi muri ibyo bikoresho biteza umwanda ahakorera abatekinisiye babisana

Mu gihe ubundi ibisigazwa bya za mudasobwa,ibya za televiziyo zashaje,amatelefone yapfuye byabatezaga umwanda bakabura aho babishyira, hari kompanyi yo mu Bwongereza ibibagurira ku 8.000Frw ku kiro kimwe.

Blancomet recycling UK Ltd ni yo igura ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bishaje. Ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2010, aho ibigura ikajya kubikoramo ibindi bikoresho bitandukanye.

Karibuze Sayidi Vienney ukorera mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubundi ibyo bikoresho bishaje byababangamiraga cyane bakabura aho babishyira bigateza umwanda aho bakorera.

Agira ati “Waburaga aho ushyira ibintu byawe, ibyo ugurisha n’ibyo wakoze. Ariko ubu biriya bitagifite akamaro tubishyira ku ruhande bakaza bakabitugurira bakaduha amafaranga.

“Ubu ni imari ntibikiri imyanda, ziriya mudasobwa na telefone na biriya bishaje bisigara byose baduha amafaranga.”

Hari abasigaye barabonye imari mu bikoresho bishaje bakabigurisha aho gukomeza kubibika
Hari abasigaye barabonye imari mu bikoresho bishaje bakabigurisha aho gukomeza kubibika

Twagirayezu Alexis ukorera ku mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko abo bantu bagura ibyo bikoresho atabazi kuko ntawe uramugeraho kandi byamubanye byinshi.

Ati “Abo bandi bafite ababibagurira nanjye mbabonye nabibaha kuko nanjye njya mbigira.Njya mbyumva ngo barabigura ariko ntabo ndabona.”

Abahanga mu by’ubuzima bahamya ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bitagomba kujugunywa ahabonetse hose kuko hari ibiba bifite imirasire(rayons) yangiza umubiri.Batanga inama zo kujya bongera bakabikoramo ibindi bintu aho kugugunzwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Kamayirese Germaine, aherutse kubwira Inteko shinga amategeko y’u Rwanda ko icyo kibazo cy’iyo myanda cyashakiwe umuti,hubakwa uruganda mu Bugesera ruzajya rwongera kubikoramo ibindi bikoresho (recycling).

Urwo ruganda biteganijwe ko ruzatangira gukora mu mwaka wa 2018, kandi rukazajya rugira site rukoreraho zizwi ngo ku buryo abantu bose bazajya babimenya,bakazana ibyo bikoresho bishaje bafite ababibagurira.

Imibare yo muri 2016 igaragaza ko abantu ku giti cyabo ari bo babitse igice kinini cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba byarashaje, kuko bafite ibirenga 81% mu gihe ibisigaye biri mu bigo bitandukanye bya leta n’ibyigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muduhe nimero zababigura ntago tuzi aho babigurishiriza

Damas yanditse ku itariki ya: 1-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka