“Ibyanditswe mu gitabo “Rwanda Inc” ni ko kuri nyako k’u Rwanda n’Abanyarwanda”- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Abanyamerikakazi babiri Patricia Crisafulli na Andrea Redmond, banditse igitabo cyitwa”‘Rwanda inc”, gishima amateka y’iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 18/01/2013, nibwo Patricia na mugenzi we Andrea batumiraga Perezida Kagame, mu muhango wo gushyira ahagaraga igitabo ‘Rwanda inc, gisobanura interuro igira iti:”Ni gute igihugu cyangiritse mu buryo bukabije, cyaje guhinduka urugero rwiza rw’ubukungu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

Umukuru w’igihugu yashimiye abo banditsi b’abanyamahanga, bitandukanye n’uko umunyarwanda wakora ibi byavugwa ko acinya inkoro, babashije kubona ibitandukanye n’ibyo bamwe mu banenga u Rwanda batifuza kubona no kumva kabone n’ubwo byaba ari ukuri.

Yagize ati: “Ibyo iki gitabo kivuga ku Rwanda ni byo byo, mwibagirwe ibituvuga ukundi, amateka nyayo y’u Rwanda ku bwanjye no ku bw’abaturage b’u Rwanda ni aya”.

 Igifubiko cy'igitabo ‘Rwanda inc'.
Igifubiko cy’igitabo ‘Rwanda inc’.

Akoresheje urugero rw’ibyo yabonye kuri uwo munsi mu ruzindo rwa Perezida Kagame mu Ntara y’Uburengerazuba, Clare Akamanzi, umuyobozi w’ikigo cy’iterambere (RDB), yagize ati: “N’abaturage basanzwe bakwihera ubuhamya bw’uburyo basigaye bakora inzoga mu bibabi by’igiti cy’avoka!. Divayi (wine) iryoshye cyane!”

Igitabo ‘Rwanda Inc’ kigaragaza uburyo u Rwanda “rwahereye ku busa”, nyuma ya Jenosid, aho abaturage barenga 90% bari batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi ubaha umusaruro utabahagije, bakaba barimo guharanarira kugera ku bukire babikesha ikoranabuhanga.

Iki gitabo cyahimbiye Perezida Kagame akazina ka CEO (umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa) w’u Rwanda, kubera ko ngo ahora ahangayikishijwe no kurushakira abashoramari, baturutse hirya no hino ku migabane yose igize isi.

Hari aho mu gitabo hagira hati: “Uko uje mu Rwanda, buri mwaka uhasanga ibikorwa bishya, ku buryo kuva mu 1994 (mu myaka itaragera kuri 20), wakirwa n’ ibikorwamezo byiza cyane nk’imihanda, inyubako, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’amakarita ya Visa, telefone zigendanwa, umutekano, … turahamya ko na miriyoni y’abaturage yavuye mu bukene mu myaka itanu gusa”.

Kigakomeza kiti: “Byari kutagaragara neza iyo hatabaho icyerekezo 2020, kijyana no gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere z’ikinyagihumbi (MDGs), iyo u Rwanda rutabimenya kare ngo rushyireho ‘mituelle de sante’, uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12YBE) na gahunda ya gir’inka yo kurwanya imirire mibi, nk’uko Rwanda inc cyabisobanuye”.

Urugendo ngo rurakomeje, Abanyarwanda bagana aheza kandi nta gitangira, nk’uko Perezida Kagame yizeza buri wese ko, n’igihugu cya Singapore gifatirwaho urugero, nta byinshi cyari gifite mu myaka mike ishize.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka