Iburengerazuba: Umutingito wabaye mu rukerera hari ibyo wasize wangije
Umutingito wumvikanye mu Rwanda ku isaha ya saa cyenda n’iminota 25 ugakurikirwa n’undi wumvikanye nyuma y’imota itatu wa mbere ubaye, wagize ingaruka kubantu batuye mu ntara y’Uuburengerazuba harimo amazu yangiritse.
Umuturage witwa Shumbusho Jean de Dieu ni umwe mu bagwiriwe n’inzu akajyanwa mu bitaro bya Rubavu, nyuma yo kugwirwa n’amatafari akamuvuna umugongo.

Umuryango we watangarije Kigali Today ko inzu batuyemo mu mudugudu w’Umunyinya akagari k’Umuganda umurenge wa Gisenyi yasenywe n’umutingito wumvikanye ku inshuro ya kabiri, inzu yabo igahita ihirima Shumbusho.
Mu karere ka Rubavu nta bindi bikorwa biramenyekana byangiritse kubera umutingito, uretse ko Minisitere yo gucunga Ibiza ivuga ko mu karere ka Rutsiro hari umuntu nawe wakomeretse bitewe n’umutingito, naho mu karere ka Rusizi ku kirwa cya Nkombo hagwa urusengero.
Nubwo habarurwa imitingito itatu yumvikanye mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi, mu karere ka Rubavu na Goma hakomeje kumvikana indi mitingito mito bituma abantu bava mu mazu batinya ko ari ibirunga byaba bigiye kuruka.

Ikigo mpuzamahanga gikurikirana imitingito, gitangaza ko imitingito yabaye yikurikiranya, uwa mbere wari ufite ubukana bwa 5.8, mu gihe uwakurikiyeho wari ufite ubukana bwa 5.6, ariko nyuma hakurikiraho iyindi itumvikanye cyane nk’iyambere.
Kubera impungenge byateje, impugucye ku miterere y’ibirunga n’iruka ryabyo bahise bakora inama y’igitaraganya mu mujyi wa Goma iyobowe na Dr Mavonga umuyobozi w’ikigo OVG (Observatoire Volcanique de Goma) kigenzura ibirunga mu mujyi Goma.
Iyo nama yari igamije kurebera hamwe uko ibirunga bihagaze niba imitingito yabereye ahitwa Kabare ku birometero 12 by’ibujyakuzimu muri Kivu y’amajyepfo, nta ngaruka ishobora gutera ku birunga bisanzwe bigirana isano yabugufi n’imitingito iyo bigiye kuruka.

Mu mitingito yumvikanye mu karere u Rwanda ruherereyemo niyo yari ikomeye, kuko yari hejuru ya 5.5, indi yari iri hejuru ya 5 yumvikanye saa mbiri z’igitondo uyu munsi mu duce twa La Paz, Baja California Sur, Mexico ifite ubukana bwa 5.1.
Naho saa kumi n’ebyiri za mu gitondo hari humvikanye undi ufite ubukana bwa 5.3 La Paz, Baja California Sur, Mexico.

Umutingito ukase wabayeho ukase ni uwabaye mu majyepfo y’ibirwa bya Fiji wari ufite ubukana bwa 5.9 wabaye saa saba z’ijoro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimire Imana igaragariza abana bayo ,ibimenyetso byo kuza kwa yesu .muri matayo.24:7 yaravuzati: "ishyanyanga rizatera irindi shyanga,nubwami buzatera ubundiabwami hazabaho inzaran’IBISHYITSI hamwe na hamwe" ikin’gihe cyo gushak’Imana
Yewe Umutingito Wadusize Iheruheru I Rubavu Ariko Urwo Rusengero Ruratubabaje Inkombo Ariko Nugukomeza Tugasenga Imana Kuko Mugiturage Byabaye Ibicika