Iburengerazuba: Polisi yafashe imodoka 108 zidafite Contrôle Technique

Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryo mu muhanda mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko ibinyabizigomba bigomba gukoresha Contrôle technique mu kwirinda gukora impanuka, no guhabwa ibihano igihe bifatiwe mu muhanda bitaragenzuwe.

Polisi igenzura ibinyabiziga mu mujyi wa Gisenyi
Polisi igenzura ibinyabiziga mu mujyi wa Gisenyi

Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, bubitangaje mu gihe igenzura ryatangiye tariki 15 Kanama 2022, rimaze gufata ibinyabiziga 108 bikora bidafite Contrôle technique.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kigali Today ko batangiye igenzura ry’ibinyabiziga bidafite Contrôle technique, mu kurinda ubuzima bw’ababigendamo.

Agira ati "Turasaba abafite ibinyabiziga n’ababitwara gukoresha Contrôle technique kugira ngo barinde ubuzima bw’ababigendamo, ubu kuyikoresha byaroroshye, hashyizweho ibigo bine birimo: Kigali, Rwamagana, Huye na Musanze mu kwihutisha serivisi, nta mpamvu yo gutinya gukoresha contrôle technique kuko ari ukurinda ubuzima bw’abantu."

CIP Mucyo Rukundo avuga ko gukoresha Contrôle technique bifasha ikinyabiziga kutangiza ibidukikije, kuko igaragaza inenge imodoka ifite zigakosorwa.

Ati "Imodoka yakorewe Contrôle technique iba ikuriweho inenge zose harimo no gusohora ibyuka bihumanya ikirere."

Abashoferi bagenzurwa bavuga ko gusabwa gukoresha Contrôle technique, batabyinubira kuko bituma ikinyabiziga cyongera kugira ubuzima.

Uyu ati "Iyo tubonye bagenzura ibinyabiziga biradushimisha kuko tutanezezwa no gutwara ibinyabiziga bigenda bihagarara mu nzira kubera gupfa, ariko ibinyabiziga bitagenzurwa bigenda byangirika kugeza ubwo bihagarara mu nzira, cyangwa bikaba byakora impanuka, ariko ikinyabiziga cyakorewe igenzura kirongera kikaba gishya."

Umuvugizi wa Police mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo

Mu kwezi kumwe mu Karere ka Rubavu habereye impanuka 2 bitewe n’imodoka zagize ibibazo byo kubura feri, abatwara ibinyabiziga bavuga ko kubigenzura bituma bihora bifite ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagiye mushyiramo imiyaga koko. Essence irahenze, imodika tuzigendamo ari ukubura uko ugira. Controle isaba ibintu byinshi cyane cyanr umwotsi utuma tutabina controle dore ko imodoka 90% zigenda mu Rwanda zifite imyaka irenga 10.

Fideri yanditse ku itariki ya: 20-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka