Iburengerazuba n’Amajyaruguru bazagira imvura y’umuhindo nyinshi – Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaza ko imvura y’umuhindo izaba nyinshi ariko ngo hari uduce tumwe na tumwe tuzagira imvura irenze igipimo cy’iyari isanzwe igwa.

Imvura y'umuhindo yasenye inzu 50 muri Rubavu
Imvura y’umuhindo yasenye inzu 50 muri Rubavu

Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami ry’Iteganyagihe muri Meteo Rwanda yabwiye Kigali Today ko Amajyaruguru n’Iburengerazuba ariho hazagwa imvura nyinshi kurusha ahandi.

Agira ati “Mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba hazagwa imvura ihagije ndetse hamwe irenze igipimo. N’aho mu duce tumwe imvura iri kugwamo biboneka ko irimo imiyaga myinshi n’inkuba kubera ko ari mu itangiriro.”

Akomeza agira ati “Gusa bishobora kongera kuboneka mu gusoza igihembwe cy’imvura kubera imihandagurikire y’ikirere.”

Ubusanzwe imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450 niyo iba ikenewe ariko ngo iyo irenze milimetero 450 iba iranze igipimo ariyo ishobora kuzagwa mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Meteo Rwanda itangaza ibi mu gihe ku itariki ya 19 Nzeli 2017, mu Karere ka Rubavu haguye imvura irimo umuyaga mwinshi n’amahindu ikangiza inzu zibarirwa muri 50, igakomeretsa umuntu ndetse ikanangiza imyaka mu mirima.

Abasenyewe n’iyo mvura bacumbikiwe n’abaturanyi babo mu gihe hagishakwa uburyo bafashwa ngo basubire mu nzu zabo.

Imvura y'umuhindo iri kugwa irimo umuyaga mwinshi ugatwara ibisenge by'inzu ukanagusha ibiti
Imvura y’umuhindo iri kugwa irimo umuyaga mwinshi ugatwara ibisenge by’inzu ukanagusha ibiti

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Murenzi Janvier avuga ko mu Murenge wa Rubavu hari inzu 44 zangiritse, naho mu Mujyi wa Gisenyi hari enye zasenyutse n’ibisenge by’ibyumba bibiri by’amashuri bitwarwa n’umuyaga.

No mu tundi turere dutandukanye two mu Ntara y’Iburengerazuba hagaragaye inzu zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Mu Ntara y’Amajyaruguru naho hamaze kugaragara ahantu hatandukanye hamaze kwibasirwa n’imvura y’umuhindo yatangiye kugwa mu ntangiriro za Nzeli 2017.

Nko mu Karere ka Burera iyo mvura imaze gusenya inzu zirenga 10. Imaze kwangiza kandi imirima y’abaturage.

Inzu zifite ibisenge bitaziritse nizo zibasirwa n'umuyaga
Inzu zifite ibisenge bitaziritse nizo zibasirwa n’umuyaga

Iyo mvura igwa muri ako karere iba irimo imirabyo myinshi n’inkuba ku buryo abantu batanu bamaze kwitaba Imana bakubiswe n’izo nkuba.

Ubuyobozi buburira abubaka, kubaka inzu bakazirika ibisenge byazo kandi bagatera n’ibiti kugira ngo bigabanye ubukana bw’umuyaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka