Iburengerazuba: Inkangu yongeye gufunga umuhanda ahitwa kuri Dawurimwijuru

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi butangaza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 nka saa kumi za mugitondo, umuhanda uhuza Akarere ka Karongi n’aka Rusizi utakiri nyabagendwa kubera inkangu yongeye kuwufunga.

Inkangu yongeye gufunga umuhanda Karongi-Rusizi
Inkangu yongeye gufunga umuhanda Karongi-Rusizi

Icyo kibazo cyabereye mu Kagari ka Ngoma ahitwa kuri Dawurimwijuru, kikaba cyongeye kuba kuko ku itariki ya 12 Gashyantare 2021, inkangu nabwo yari yafunze uwo muhanda ku buryo utari nyabagendwa, gusa inzego zibishinzwe zari zahazanye imashini zikora imihanda zirahatunganya ku buryo ibinyabiziga byari byatangiye gutambuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Saiba Gashanana, yatangarije Kigali Today ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ari bwo igitaka cyatangiye gutsuka kigafunga umuhanda.

Agira ati "N’ubu ni ho ndi imisozi irimo kumanuka, ababibonye mbere bavuga ko byatangiye mu masaha yo mu rukerera kandi ibitaka ntibirahagarara".

Gashanana avuga kandi ko ibitaka birimo kumanuka biruta ibyamanutse ubushize kuko bikomeje kumanuka bigafunga umuhanda.

Abajijwe niba nta butabazi buri gukorwa yavuze ko hari imashini ebyiri zarimo gutunganya umuhanda ariko ko ubu ibitaka bikimanuka ari byinshi.

Ati "Sintekereza ko wakoreshwa uyu munsi kuko ibitaka biracyamanuka nubwo imashini zarimo kuhakora".

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bakeka ko kumanuka kw’ibyo bitaka byatewe n’imvura yaraye iguye ku mugoroba ari nyinshi kugera mu masaha y’ijoro.

Imisozi miremire mu Karere ka Karongi ikunze kugira amazi menshi mu butaka ari yo mpamvu bigora kuhakura ibyo bitaka, kuko bimwe bihava ibindi bikamanuka.

Saiba Gashanana avuga ko kuva mu rukerera ubu ibinyabiziga bidashobora gutambuka kandi ko batizeye ko birangira umuhanda ukaba nyabagendwa.

Polisi yamenyesheje abantu ko uwo muhanda wangiritse biturutse ku mvura nyinshi, ukaba utari nyabagendwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dawurimwijuru,bituruka ku sengesho abandi bita "Data wa twese uri mu ijuru" Yezu yigishije Abigishwa be.Rikomeza rivuga ngo:"Izina ryawe ryubahwe,Ubwami bwawe nibuze,etc.." (Let your name be sanctified,let your kingdom come,etc..).Iyo dusaba Imana ngo izane ubwami bwayo,tuba tuyisaba kuzana ubutegetsi bwayo ngo butegeke isi.Nibuza kandi buri hafi,buzagira isi paradizo.

masozera yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka