Iburengerazuba: Gen Kazura yahamagariye abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yahamagariye abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kwegera abaturage no kubagezaho ibyo bifuza kugira ngo barusheho kwishimira uko babayeho.

Gen Jean Bosco Kazura yabisabye abayobozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, abavuga rikumvikana hamwe n’abayobozi mu turere tugize iyi Ntara, abasaba kwita ku muturage kuko ari we shingiro ry’iterambere.

Yagize ati "Ni byiza guhora musubiza ibibazo n’ibyifuzo by’umuturage kugira ngo abeho afite umutekano usesuye."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Antoinette Mukandayisenga, avuga ko inama bagiriwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zigiye kubafasha kurushaho kwegera umuturage no kumufasha gutera imbere.

Mukandayisenga ati "Impanuro z’ingenzi ni uko ibyo dukora tubikorera umuturage, tugomba kumuha ibyo akenera, iyo yishimiye uko ayobowe, ibindi byose birikora.”

Ati “Kuyobora kwiza ni ukuyobora umuturage wishimye, icyo dukora ni umuturage dukorera, ntidukwiye kumva ko dukomeye, ahubwo duce bugufi tumenye icyo umuturage akeneye, kuko agaciro k’igihugu ni twe gakomokaho kandi dushimishwe no kugira uruhare mu kubaka igihugu."

Umugaba mukuru avuga ko abayobozi bagomba kwegera umuturage bakumva ibyo yifuza kugira ngo agere aho yifuza. Ibi ngo bituma umuturage yigira aho kumva ko akeneye byinshi kuri Leta, akumva hari ibyo agomba kuyifasha kugeraho.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, avuga ko ibiganiro byatanzwe bishingiye ku mateka y’igihugu yaranze u Rwanda, n’amateka mabi n’aho Abanyarwanda bashaka kuganisha igihugu.

Ati "Igihugu gifite umutekano, atwereka ko umutekano ari wo utuma dukora tukagera ku iterambere kandi rigera ku muturage akagira ubuzima bwiza akabaho neza, twese dukwiye kubigiramo uruhare, nk’abafite amatorero n’amadini turasabwa kubakangurira kubaka igihugu, tuzakomeza kuganiriza abakirisitu bacu kuko iyo uri mu gihugu cyawe ugomba kubyishimira no gufatanya n’inzego z’ubuyobozi guhuriza ku byiza tukifuriza."

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse avuga ko bagiye kurushaho kumva ibitekerezo by’abaturage no gusubiza ibyifuzo bafite.

Ati "Twavuze ibifite aho bihuriye n’ubuzima bw’abaturage harimo umutekano kandi buri munyarwanda awugiramo uruhare, kandi umutekano uboneka iyo umuturage abayeho neza, afite amazi meza, ibimutunga afite uko abayeho kandi abyishimiye nubwo ahora afite intambwe yo gutera. Abayobozi babishinzwe hamwe n’abavuga rikumvikana bagomba kubigiramo uruhare kandi bagahora bashyiramo imbaraga n’umutima babigereho vuba kandi bafatanyije."

Mbere y’uko umugaba mukuru w’ingabo z u Rwanda aganira n’abayobozi ku wa 24 Nzeri yaganiriye n’abaturage mu mirenge yegereye umupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamugezaho ikibazo cy’imihanda ibafasha kugeza imyaka ku isoko na we abashimira uruhare bagira mu kubungabunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayobozi,ibintu mukwiriye gukora byihutirwa,ni ibintu 2:Nimubuze ba Gitifu GUKUBITA no GUFUNGIRA UBUSA abaturage.Nta munsi ucaho tutumvise GITIFU wakubise umuturage.Icya kabiri kihutirwa,nuko Leta yatabara abaturage yasenyeye barara hanze,hamwe n’abarimo kwirukanwa muli Bannyahe (Kangondo),bakabaha utuzu tw’icyumba kimwe,mu gihe bamwe bali bafite inzu ibarirwa muli 60 millions.Kwegera abaturage barara hanze,sicyo kihutirwa.

abimana yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka