Iburengerazuba: Biyemeje guhindura isura mbi yasizwe n’abayobozi birukanywe

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dr. Dushimimana Lambert, aratangaza ko yifuza guhindura isura mbi Intara yambitswe n’abayobozi bitwaye nabi bagakurwa mu nshingano, kugira ngo Intara ikomeze gutera imbere.

Ubwo yari amaze gutangiza igihembwe cy'ihinga 2024 A, Guverineri Dushimimana yavuze ko icyo agamije ari uguhindura isura mbi yagaragaye mu Ntara y'Iburengerazuba
Ubwo yari amaze gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 A, Guverineri Dushimimana yavuze ko icyo agamije ari uguhindura isura mbi yagaragaye mu Ntara y’Iburengerazuba

Guverineri Dr. Dushimimana avuga ko nubwo nta bindi bitangaza azanye, ariko ikimushishikaje ari uko umuturage yibona mu muyobozi, kandi umuyobozi akibona muri mugenzi we kugira ngo barusheho kunoza imikorere n’imikoranire.

Guverineri Dushimimana avuga ko umuyobozi uwo ari we wese yifuza kugira abo bakorana neza, ariko ko hagiye haboneka ibibazo bitandukanye byatumye habaho akarengane hamwe na hamwe mu bayobozi, ari na byo byagiye bigaragara mu Ntara y’Iburengerazuba.

Agira ati “Ikigamijwe ni uko abayobozi bataje guhaha, ahubwo baje gukorera umuturage. Nibashaka banyange ndi Guverineri ariko icyo ngushakaho ni uko ukora ibyo ugomba gukora. Bakundanye byarushaho kuba byiza ariko nabwo bagakundana hatagamijwe guhishirana”.

Guverineri Dushimimana avuga ko amakosa yagiye agaragara mu Ntara y’Iburengerazuba yatumye habaho kwirukana bamwe mu bayobozi, kandi ko bigaragara nabi imbere y’abaturage gusa ngo n’ubundi inzego zibishinzwe ntizarebera.

Agira ati, “Iyo umuturage yatoye umuyobozi ariko akabona amukorera nabi akirukanwa, bimugiraho ingaruka, ariko ntitwakomeza kurebera, ahubwo umuyobozi arasimburwa hakaza undi ushyira imbere inyungu z’abaturage”.

Asaba abashinzwe amashami y’imiyoborere mu Turere gusiga ibiro bagasanga umuturage, kugira ngo bamufashe mu byo abakeneyeho yaba mu buhinzi, uburezi n’izindi serivisi, kandi ko abayobozi bose bagomba kumva ko bakorera umuturage kurusha inyungu zabo bwite.

Guverineri Dr. Dushimimana avuga ko hakurikijwe imwe mu myitwarire yagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru mu matsinda adaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, bikaba bisa nk’ibyakanze abantu mu matsinda asanzwe bakoreramo, ngo nta mpungenge abaturage bakwiye kugira igihe amatsinda yabo atagamije gutanya Abanyarwanda.

Ati “Ntabwo abantu bakwiye kugira ubwoba bwo kwibumbira hamwe, igihe cyose bagamije kubaka aho gucamo abantu ibice, ikibi ni amatsinda aheza bamwe akemera abandi naho ubundi amatsinda kuyabamo nta kibazo gihari”.

Guverineri Dushimimana asaba abayobozi kuva mu biro bagakurikirana ibikorwa by'abaturage aho guhora mu matiku
Guverineri Dushimimana asaba abayobozi kuva mu biro bagakurikirana ibikorwa by’abaturage aho guhora mu matiku

Guverineri Dr. Dushimimana avuga ko mu kazi gashya yashinzwe azagendera ku makuru ashoboka yagaragaza ikintu kidatunganye kigakosorwa, kuko n’ubwo nta bitangaza birenze azanye akeneye guhindura isura mbi yari yagaragaye mu Ntara.

Agira ati, “Reka mbasabe, ubona ikintu kidatunganye uzambwire, nje mvuga ngo Intara yacu aho yagize isura mbi mu minsi ishize, cyane cyane mu nyungu z’abayobozi hirya no hino bicike, abazakomeza kwijandika muri ibyo bikorwa bazakurikiranwa”.

Guverineri Dr. Dushimimana Lambert yahawe kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, akaba yizeza abaturage b’iyo Ntara imikoranire myiza kugira ngo Intara irusheho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka