Iburengerazuba: Batangije ubukangurambaga bw’isuku na serivisi inoze

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangije ubukangurambaga bw’isuku, umutekano no gutanga serivisi inoze, igikorwa cyatangiye ku wa tariki 12 kikazagera ku ya 30 Kamena 2022.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko isuku mu Ntara ijyana no gushyiraho isaha y’isuku buri wa mbere na buri wa kane ,kuva saa moya za mu gitondo kugera saa mbiri, ikorwa na buri wese aho akorera kandi bikazafasha imijyi y’uturere kurangwa n’isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko zimwe muri serivisi bagiye kwitaho ari kwihutisha gutanga ibyangombwa by’ubutaka, gushishikariza abakora muri Hoteli na resitora gutanga serivisi nziza kandi zihuse, naho kubirebana n’isuku ngo bagiye guca abarya ibisheke ibisigazwa bakabita mu muhanda.

Agira ati "Ubukanguramba buzadufasha kwihutisha serivisi zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ndetse abujuje ibisabwa bazajya i Rugerero aho bitangirwa, bahite babitahan."

Kambogo avugako uko Akarere ka Rubavu ari amarembo y’ubucuruzi n’ubukerarugendo bigomba kujyana na serivisi zihuse.

N’ubwo Akarere kavuga kwihutisha serivisi, kongera isuku n’umutekano, umujyi wa Gisenyi ufite imbogamizi ku bakora ubucuruzi kuba isoko rya Gisenyi ritaruzura, abantu bakaba bazengurukana ibicuruzwa mu ngo.

Umujyi wa Gisenyi uracyabonekamo abacuruza imyenda n’inkweto babizengurukana mu mujyi, ukanabonekamo abacuruza ibisheke ndetse bikariribwa ku mihanda.

Mu mutekano umujyi wa Gisenyi ubonekamo abana bata amashuri bakajya mu buzererezi kubera amakimbirane mu miryango, bamwe bakavamo abazwi ku mazina y’abuzukuru ba Shitani bambura abantu ku manywa, wabarwanya bagakoresha ibyuma n’inzembe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, avuga ko ibibazo bibangamira umutekano w’abagenda mu Karere ka Rubavu babifatiye imyanzuro, harimo gusubiza abana mu mashuri, guca umuco wo kurira ibisheke ku mihanda no gushakira abazengurutsa imyenda aho bacururiza.

Guverineri Habitegeko avuga ku kibazo cy’abana bava mu ishuri, Intara y’Iburengerazuba irimo gukora urutonde rwabo, kandi abakoresha abana bataye ishuri bazakurikiranwa.

Guverineri Habitegeko mu gutangiza ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu bikorwa byo kunoza isuku, hatunganywa ubusitani buri ku nkengero z’imihanda, hanaterwa ibiti mu mujyi wa Gisenyi.

Agira ati "Umutekano niwo wa mbere kugira ngo tubashe kugera ku iterambere twifuza."

Avuga ko isuku mu bitekerezo, birinda ibitekerezo bibi, asaba kwimakaza isuku muri byose na hose, kandi ko serivisi nziza ari itanzwe ku gihe, vuba, inoze kandi izira ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka