Iburengerazuba: Bashyizeho ingamba nshya zo gukemura ibibazo by’abaturage

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwashyizeho uburyo bushya, bwihutisha gutekemura ibibazo by’abaturage kandi babasanze iwabo, bityo bikabarinda gukora ingendo ndende.

Abayobozi basanga abaturage mu midugudu iwabo kumva ibibazo byabo
Abayobozi basanga abaturage mu midugudu iwabo kumva ibibazo byabo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye Kigali Today ko bizafasha gukemura ibibazo by’abaturage batagowe no gukora ingendo ndende, bifashe umuturage kongera umusaruro mu byo akora.

Ni gahunda ituma ubuyobozi bw’Uturere bwegera abaturage, bukabagezaho serivisi bashakiraga ku Murenge no ku Karere.

Agira ati “Akarere mu murenge, Tujyanemo, ni amazina atandukanye uturere twahisemo, icyo agamije ni ukwegera abaturage tugacyemura ibibazo byabo badasiragiye, tugakemura ibibazo by’akarengane n’iterambere, ibyo dushoboye tukabicyemura, ibyo tudashoboye tugakora ubuvugizi.”

Guverineri Habitegeko avuga ko muri Rutsiro batangiye gahunda yiswe Tubegere, bazajya bamanuka bakegera abaturage bakumva ibibazo byabo.

Ati “Umuturage ku isongo ni umuturage udafite ibibazo, kandi iyi gahunda ntizakuraho inteko y’abaturage, ahubwo iyi gahunda ni iyo kwegera abaturage hagakemurwa ibibazo, ndetse bagahabwa na serivisi zitangirwa ku buyobozi bukuru nk’iz’ubutaka. Bizajya bifasha umuturage kubona serivisi adataye imirimo ye bimufashe kongera umusrauro.”

Mu Karere ka Rubavu kwegereza serivisi abaturage byiswe Akarere mu Murenge, Umurenge mu Kagari, yatangiriye mu Murenge wa Rubavu, umwe mu mirenge yegereye umupaka wa Congo ubonekamo abaturage bakorera muri Congo, bibafasha kubona serivisi zitangirwa ku karere zimukiye mu murenge, naho serivisi zitangirwa mu murenge zimukira mu tugari.

Iyi gahunda igomba kuzajya iba rimwe mu cyumweru ikazarinda abaturage gukora ingendo bagana ku Karere, kuko serivisi zibasanga iwabo bagakomeza imirimo.

Mu Karere ka Rutsiro yatangiriye mu Murenge wa Kivumu, ubuyobozi bw’Akarere bufasha abaturage gukemurirwa ibibazo no guhabwa serivisi bagombaga kubona bageze ku karere.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko bishimira kwegerwa n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo no kubagezaho gahunda za Leta.

Habarurema, umuturage wo mu Murenge wa Kivumu, yavuze ko inama zihuza umuyobozi n’umuturage ariryo shuri rye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka