Iburengerazuba: Barashakisha impamvu iyo Ntara ikomeje kugira abana benshi bagwingiye

Kuva mu 2010, ubushakashatsi bwa RDHS bugaragaza ko Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ariyo Ntara ikize ku biryo kurusha izindi.

Ntibumva impamvu Iburengerazuha igwingira ridacika kandi iyo Ntara ikungahaye mu biribwa
Ntibumva impamvu Iburengerazuha igwingira ridacika kandi iyo Ntara ikungahaye mu biribwa

Ni ikibazo Guverineri Habitegeko François uyobora iyo Ntara yibaza, mu gihe Leta yashyize imbaraga mu guhashya igwingira, ariko imibare y’abana bagifite igwingira igakomeza kuba hejuru.

U Rwanda rugeze ku gipimo cya 33% mu kugira abana bagwingiye, ni umubare rwagezeho ruguye kuri 38% biboneka ko hari intambwe rwateye, nyamara uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba turengeje iryo janisha.

Ubushakashatsi bwa RDHS 2015-2020 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero kari ku gipimo cya 50.5% mu igwingira, kugira ngo byumvikane neza, umwana umwe mu bana babiri muri Ngororero afite igwingira, kandi umwana ufite igwingira arengeje imyaka ibiri ntaba agifite igaruriro haba mu mikurire y’igihagararo no mu bwenge, ndetse n’imitecyerereze ye iba igenda gahoro, nk’uko bivugwa n’abahanga.

Gakurikirwa n’Akarere ka Nyabihu gafite 46.5%, kandi ariko Karere kera imboga n’ibirayi kurusha utundi, byiyongeraho imbuto n’amata.

Akarere ka Rutsiro gafite amahirwe yo kubona amata n’ubuki biva muri Gishwati, byiyongeraho isambaza, ariko abana bafite igwingira bari ku kugero cya 44.4%.

Intara y’Iburengerazuba igaragaza ko uturere tuyigize dufite imibare iri hejuru kandi dukize ku birwanya igwingira, ibi bikaba bihangayikishije Guverineri Habitegeko.

Agira ati "Kuki Uturere tw’Intara yacu ari two dufite imibare iri hejuru mu igwingira?"

Zimwe mu mpamvu Guverineri Habitegeko atanga harimo kuba imiryango yiganjemo ubusinzi n’amakimbirane, iza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye.

Mu nama nyunguranabitekerezo ireba ingamba zafatwa mu kurwanya igwingira mu bana bari mu Ntara y’Iburengerazuba, yabaye tariki 14 Ukwakira 2022 igahuza abayobozi b’Intara, Uturere n’abayobozi b’ibitaro biri muri iyi ntara, basanze bagomba kumenya abana bafite igwingira ndetse bakamenya n’aho batuye kugira ngo babakurikirane babazi, atari ukumenya imibare gusa ahubwo bamenye n’amazina yabo.

Guverineri Habitegeko avuga ko ubusinzi mu miryango ari imwe mu mpamvu zikomeje gutuma igwingira ryiyongera.

Ati “Guhangana n’igwingira bisaba ko tugeza ababyeyi ku kwita ku bana babagaburira indyo yuzuye, imiryango irangwamo ubusinzi n’amakimbirane bigahagarara, kuko niyo iza ku isonga mu kugira abana bagwingiye. Nka Ngororero birababaje kuba 50% by’abana bari munsi y’imyaka 5 baragwingiye."

Ati "Igwingira duhanganye naryo riri mu miryango, kandi ingamba dufata zagombye kurirangiza ariko ikibazo abashyira mu bikorwa izo ngamba ntibabikora. Turacyabona ibiribwa bwagenewe gufasha abana bagwingiye muri butike bicuruzwa, ababyeyi bamwe ntibazi akamaro ko gutanga indyo yuzuye, abandi ntibonsa abana kandi biri mu birinda abana kugwingira."

Intara y’Iburengerazuba ifite igwingira kugera kuri 44% mu gihe muri 2024 igomba kuba yageze kuri 19% kimwe n’Igihugu cyose, akaba ari urugendo rurerure ariko rugomba kwihuta ruzafasha u Rwanda kuva mu mutuku.

Mukunduhirwe Benjamine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Ngororero, avuga ko n’ubwo bafite umubare munini w’abana bagwingiye bafite ingamba zo kurirwanya, harimo guhuriza abana bari munsi y’imyaka itanu mu gikoni cy’umudugudu bagahabwa indyo yuzuye.

Akomeza avuga ko mu kurwanya ubukene bafite imishinga itanga akazi mu kuzamura abatishoboye no kubafasha kubona ifunguro ryuzuye.

Mukunduhirwe avuga ko bagenerwa hafi miliyari yo kurwanya igwingira, bizera ko azagurwamo indyo yuzuye ariko igisubizo kirambye ni ukwigisha ababyeyi gutegura amafunguro, kurwanya amakimbirane mu ngo, no kuzamurira ubushobozi ingo zikennye.

Akarere ka Karongi niko karimo kugaragaza intambwe mu guhashya igwingira kandi gatangaza ko uburyo bakoresha burimo kubafasha, ari ukumenya buri mwana n’igihe arimo bagakurikiranwa kugeza akuze, n’ugize ikibazo bagafatirana agafashwa.

Uretse kuba abana bagwingira n’abantu bakuru ntibabona umwanya uhagije wo gufata amafunguro, abatuye mu Karere ka Rubavu na Rusizi bashyira imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ntibabone umwanya wo gufata amafunguro no kuyaha abana babo, mu gihe mu tundi turere bahugira mu mirimo ntibabone umwanya wo kwiyitaho no kwita ku miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibabanzebarebe abakene batuyemwiyontara babarure nabanababo ubundi ntabwowabufitibikenerwa ngurwazebwake? ahubwo bafitemwabakene batabashakubonibikenewe ibirayibirahenze amatanuko isambaza ubuki nibindi byinshi ntabushobozi bwokubihahabafite.mugihekizazambona hazagwingirabenshipe!

Matias yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka