Iburengerazuba: Abantu 55 bahitanywe n’ibiza
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ibiza byahitanye imiryango myinshi mu Ntara ayoboye, ndetse imibare imaze kumenyekana y’abahitanywe nabyo ikaba igera ku bantu 55.

Guverineri Habitegeko avuga ko ari ibiza byibasiye uturere twa Ngororero, Rubavu, Rutsiro na Karongi, aho inkangu zagwiriye inzu zirimo abantu, imihanda irafungwa n’umugezi wa Sebeya uruzura usenya inzu.
Guverineri Habitegeko asaba abaturage gutabara abaturanyi bagwiriwe n’izu hamwe n’abazihezemo kubera Sebeya.

Uwo muyobozi avuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, kandi n’imibare y’abahitanywe n’ibiza ishobora gukomeza kwiyongera.
Philippe Habinshuti, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, avuga ko hari ibikorwa byinshi byangiritse harimo inzu zasenyutse, imihanda yafunzwe, ahibasiwe cyane ngo akaba ari Intara y’Iburengerazuba.
Yagize ati "Imvura yahereye ejo igwa, ubutaka bunywa amazi ku buryo hagiye haba inkangu."

Habinshuti avuga ko inzego z’umutekano zirimo gukorana n’iz’ibanze mu gutabara abaturage, aho inzira zo ku butaka zitarimo gukunda.
Ati "Aho bishoboka hari amazi turakoresha ubwato, bibaye ngombwa n’inzira y’ikirere yakoreshwa, gusa icyo duteganya ahagaragara abaturage bari mu kaga bagomba kwimuka by’agateganyo, kugira ngo hirindwe ko bahura n’ibiza."
Ibiza byagwiriye Intara y’Iburengerazuba byatewe n’imvura yatangiye kugwa tariki 2 Gicurasi 2023 mu bice bitandukanye, naho mu Karere ka Rubavu yatangiye kugwa mu ruhererekane rw’imisozi y’isunzu rya Nili, ituma amazi menshi amanuka mu misozi atera imyuzure, ahandi yinjira mu butaka atera inkangu.

Imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura byatumye imihanda ihuza Akarere ka Rubavu na Rutsiro itaba nyabagendwa, nk’uko Sebeya nayo yuzuye ikwira mu muhanda.





Ohereza igitekerezo
|
Twihanga nishije ababuze ababo bahitanwe nibyobiza Imana ibakire Mubayo ibahe iruhuko ridashira
Twihanga Ni shije imiryango ya buze ababo mungorero tu bafashe mumugongo abagiye Imana ibahe iruhuko ridashira
Ntibyoroshye ni ufutabara abavandimwe bari mu kaga
Abahitanwe nibiza Imana ibahe iruhuko ridashira Kandi twihanganishije imoryago yabo
Abahitanywe nibiza imana ibakire mubayo kandi abasigaye imana ibahe kwihangana byumwihariko mukare ka karongi,rutsiro,ngororero.
Imana itabare Kandi ikoabasigaye