Iburasirazuba: Uyu mwaka uzasiga hakozwe imishinga y’ubuhinzi ya miliyari zirenga 270

Umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 mu ntara y’Iburasirazuba hazakorwa imishinga ibiri igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikazafasha abaturage kuhira imyaka ku buso burenga hegitari 12,000.

Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini
Iburasirazuba hazakorwa imishinga inyuranye yo kuhira imyaka ku buso bunini

Hashingiwe ku bikubiye mu mihigo ya buri karere mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba, hazahuzwa ubutaka buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 405,273.

Ni ubutaka buzahingwaho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, imyumbati, soya n’umuceri.

Buri karere kandi kiyemeje gukangurira abaturage gukoresha neza inyongeramusaruro hagamijwe kuzamura umusaruro no kwihaza mu biribwa.

Ikindi ni uko hazubakwa ubwanikiro 184 bw’ibigori na 54 bw’umuceri ndetse n’ubuhunikiro butandatu hagamijwe gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirikaga igihe cy’isarura.

Mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi rikunze kwica imyaka y’abaturage, hateganyijwe kandi ibikorwa byo ku buso buto imusozi (Small scale irrigation) bungana na hegitari 1,914.

Mu karere ka Kayonza by’umwihariko hateganyijwe umushinga wo kuhira imyaka wa ‘Kayonza Irrigation and Intergreted Watershed’, ni umushinga ufite agaciro ka miliyari 80 z’Amafaranga y’u Rwanda harimo inguzanyo ya IFAD.

Uwo mushinga uzakorera mu mirenge umunani ariko cyane uwa Ndego, ahazubakwa ikiyaga gihangano kugira ngo huhirwe ubuso bungana na hegitari 2,275 hakorwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 1400, hakazaterwa n’ibiti by’imbuto cyane cyane mu murenge wa Murama.

Uwo mushinga kandi uzubakira aborozi amakusanyirizo ane y’amata mu mirenge ya Gahini, Ndego na Mwili.

Bazubaka amakusanyirizo mashya y'amata
Bazubaka amakusanyirizo mashya y’amata

Mu buhinzi hari indi mishinga minini irimo gukorwa mu karere ka Nyagatare, uwa ‘Gabiro Agri-Business Hub Project’ uzatwara ingengo y’imari ingana na 61,970,722,528 Frw ndetse n’uwa ‘Muvumba Multi-Purpose Dam’ uzatwara miliyari 130Frw, ukazakorerwa kuri hegitari 489 mu Mirenge ya Gatunda, Karama, na Rukomo.

Ni umushinga uzatanga n’amazi mu ngo z’abaturage mu Mirenge 6, utange amashyanyarazi afite 0.7 MW, ugeze amazi mu nzuri ndetse wuhirire imyaka kuri hegitari 10,000.

Mu karere ka Rwamagana hazasanwa icyuzi cyuhira umuceri cya Cyaruhogo kuri hegitari 170.

Mu bworozi hazaterwa intanga inka 24,880 mu rwego rwo kuvugurura amaraso y’amatungo ndetse no kongera umukamo. Ibi bikazajyana no gukingira amatungo indwara z’ubutaka, igifuruto, amakore n’ubuganga.

I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka
I Gabiro aharimo kubakwa icyuzi kizafata amazi yo kuhira imyaka

Mu byoherezwa mu mahanga hazatungwanywa umusaruro wa kawa ungana na toni 4,240 wanyuze mu nganda zitonora Kawa.

Mu ntara y’Iburazirazuba kandi hazahangwa imirimo 41,000, urubyiruko rwarangije muri TVET 129 rufashwe kubona ibikoresho mu buryo bw’ikodesha gurisha (Micro-Leasing Scheme).

Ibigo bito n’ibiciriritse bigitangira n’ibisanzwe 1,780 by’urubyiruko n’abagore bizafashwa mu guhabwa amahugurwa ku gutegura imishinga kugeza bibonye inguzanyo.

Imishinga ijyanye n’ishoramari no kwizigamira mu ntara y’Iburasirazuba abantu 280,000 ni ukuvuga 40,000 muri buri karere karere bazajya muri gahunda ya Ejo Heza kandi bizigamire miliyari 1.8.

Mu rwego rw’ishoramari no guhanga imirimo mu karere ka Nyagatare hatangiye kubakwa uruganda rukora ifu ya kawunga ruzajya rukora toni 50 ku munsi ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 700.

Mu karere ka Nyagatare kandi hakaba hagiye gutangira ibagiro rya kijyambere rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 885.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari kandi mu ntara y’Iburasirazuba hateguwe imishinga 15 yo kwegereza abaturage amazi meza n’indi 6 yo kwegereza abaturage umuriro w’amashanyarazi.

Hazongerwa abaturage bagerwaho n'amashanyarazi
Hazongerwa abaturage bagerwaho n’amashanyarazi

Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi hazubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 19.3 mu mijyi ya Nyagatare, Kabarondo na Mukarange.

Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje
Hazubakwa imihanda ya kaburimbo yoroheje

Hazubakwa kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje wa Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba ureshya na kilometero 38 ku kigero cya 40% ukazuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda 4,106,825,060.

Naho umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama wa kilometero 30.8 ukazaba wuzuye ku kigero cya 100%.

Hari kandi umuhanda wa kaburimbo yoroheje Muhura-Njume-Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo ureshya n’ibilometero 30.

Mu rwego rwo guteza imbere imiturire harimo kuvugururwa ibishushanyo mbonera by’imijyi ya Rwamagana na Nyagatare.

Mu rwego rw’ubuzima hazagurwa imbangukiragutabara esheshatu zizunganira izisanzwe.

Umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 huzuye imishinga minini irindwi irimo sitade z’imikino eshatu zirimo iya Ngoma, Bugesera na Nyagatare, Hoteli ya Ngoma yaruzuye itangira kubyazwa umusaruro, imihanda ya kaburimbo mu mijyi ya Rwamagana, Bugesera na Nyagatare n’umuhanda ugana muri Pariki y’Akagera ari wo Kabarondo- Rwinkwavu-Nyagakonji.

Hari kandi Umuhanda uri kurangira wa Kaburimbo wa Rukomo – Gicumbi - Nyagatare (73km), Gusana no kwagura umuhanda mpuzamahanga wa Kayonza - Kagitumba na Kayonza - Rusumo byararangiye.

Umushinga wo kubaka isoko ryo ku mupaka (Rusumo cross-border market) nawo wararangiye ndetse n’umudugudu ntangarugero wa Gishuro, mu murenge wa Tabagwe watujwemo imiryango 64.

Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye
Imirimo yo gukora imihanda yaratangiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka