Iburasirazuba: Umunsi mukuru wo kwibohora waranzwe n’urugendo rushimira

Umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29, mu Ntara y’Iburasirazuba wijihijwe mu Turere twose by’umwihariko ukaba waranzwe n’urugendo ku maguru rwo gushimira Inkotanyi ndetse hanatahwa ibikorwa byegerejwe abaturage mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo.

Hakozwe urugendo ku maguru mu rwego rwo gushimira Inkotanyi zabohoye Igihugu ndetse n'igitaramo cyaranzwe n'imbyino gakondo
Hakozwe urugendo ku maguru mu rwego rwo gushimira Inkotanyi zabohoye Igihugu ndetse n’igitaramo cyaranzwe n’imbyino gakondo

Mu Karere ka Bugesera, wizihirijwe mu Midugudu yose, Umuyobozi w’Aka Karere, Mutabazi Richard, we akaba yari mu Mudugudu wa Rubira mu Murenge wa Rweru.
Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umwali Angelique, we akaba yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ngeruka, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya yo kwagura Ikigo Nderabuzima, hagamijwe kongera serivisi z’ubuzima.

Yibukije abaturage ko kugezwaho ibikorwa remezo biri mu cyerekezo cy’igihugu cyo gushyira umuturage ku isonga yegerezwa serivisi z’ubuzima.
Yasabye buri wese kurushaho kugira isuku, Kuboneza urubyaro no Kubyarira kwa muganga. Umugoroba ubanziriza umunsi mukuru wo kwibohora, hakaba hakozwe igitaramo cyo kwibohora.

Hatashywe Ikigo nderabuzima kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage
Hatashywe Ikigo nderabuzima kizafasha mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage

Akarere ka Gatsibo, umunsi mukuru wo kwibohora wabereye mu Mirenge yose ariko ku rwego rw’Akarere wizihirizwa mu Murenge wa Gitoki, Akagari ka Mpondwa mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, hakaba hatashywe Ibiro by’Akagari ka Mpondwa kubatswe kubufatanye bw’Abaturage kuzuye gatwaye 18,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko urugendo rwo kwibohora rugikomeza binyuze mu gukora cyane, akangurira abaturage gukomeza kubungabunga ibyagezweho birimo, umutekano, ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi.

Umurenge wa Rwimbogo, uyu munsi wabanjirijwe n’urugendo ku maguru, kukuremera imiryango ine y’abagize uruhare mu kubohora Igihugu ariko nanone mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umutekano hasigasirwa ibyagezweho, hatanzwe Moto izajya ifasha irondo ry’umwuga gucunga umutekano, banahabwa inkweto z’akazi zo mu bwoko bwa boti 80, zanahawe kandi abakuru b’Imidugudu n’abashinzwe umutekano mu Midugudu, mu rwego rwo gufatanya mu micungire y’umutekano mu midugudu bayoboye.

Senateri Bideri avuga ko kwibohora ari ikizere cy'ubuzima
Senateri Bideri avuga ko kwibohora ari ikizere cy’ubuzima

Senateri Bideri John Bonds na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bo bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kayonza, ahabanje urugendo ku maguru rw’ibirometero bitandatu hagamijwe gutoza urubyiruko kugira ishyaka.

Ni urugendo rwari rurimo urubyiruko rusaga 1,000, rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko igisobanuro nyamukuru cy’umunsi nk’uyu ari uko ubuzima bw’abaturage b’Akarere abereye umuyobozi bugenda buhinduka umunsi ku wundi.

Mu kiganiro yatanze ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yibanze ku ngingo zitandunye zirimo kwemeranya ku cyemezo gikwiye gufatwa, kugira ubuyobozi bwiza ndetse no kujyana n’igihe.

Yagaragaje kandi ko uyu munsi ntaho intambara zamenera ahubwo ko u Rwanda ruzakomeza gutabara aho rukomeye hirya no hino muri Afurika.
Senateri Bedeli John Bonds, yavuze ko kwibohora byahaye abanyarwanda amahirwe yo gutekereza no kurwanya ibyasenya Igihugu ariko by’umwihariko uyu munsi utanga ikizere cy’ubuzima.

Hatashywe ibiro by'Akagari ka Mpondwa kubatswe ku miganda y'abaturage
Hatashywe ibiro by’Akagari ka Mpondwa kubatswe ku miganda y’abaturage

Yagize ati "Kwibohora byaduhaye amahirwe yo gutekereza, tugerageza no kurwanya ibyasenya igihugu cyacu. Kwibohora ni umunsi uduha icyizere cy’ubuzima bwiza.”
Umugoroba wabanjirije umunsi mukuru wo kwibohora, Intaganzwa zAkarere ka Kirehe, bahuriye mu gitaramo cyo kwibohora aho bagejejweho amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yashimiye buri wese witabiriye igitaramo abibutsa ko ari n’umwanya wo kwishimira ibyagezweho birimo n’iterambe ry’Igihugu.

Iki gitaramo ariko cyaje nyuma yo gusura ibikorwa by’ubukerarugendo bigize aka Karere, bise Hiking Day, abasuraga ibi bikorwa bakaba banigishijwe umuco warangaga abanya-Gisaka Migongo harimo kurasa imyambi n’ibindi.

Urubyiruko Kayonza rwasabwe kwirinda ibisindisha n'izindi ngeso mbi ahubwo rukarushaho gukunda Igihugu
Urubyiruko Kayonza rwasabwe kwirinda ibisindisha n’izindi ngeso mbi ahubwo rukarushaho gukunda Igihugu

Uwo munsi kandi wa tariki 03 Nyakanga 2023, hanatashywe ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TVET Musaza rizafasha urubyiruko kwigira imyuga hafi.
Depite Nyirahirwa Veneranda, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngoma, kwizihiza umunsi mukuru wo ku nshuro ya 29, wabanjirijwe n’urugendo rureshya na Kilometero 1.5 kuva kuri Diyosezi ya Kibungo kugera kuri Sitade y’Akarere.

Mu Karere ka Nyagatare uyu munsi wabereye mu Murenge wa Mimuli ahakozwe ibirori bisanzwe bigizwe n’imbyino zisingiza ubutwari bw’Inkotanyi, mbere yawo muri aka Karere hakozwe urugendo rwa kilometero 21 mu muhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’igitaramo cyo gushimira Inkotanyi ariko hanatahwa ibikorwa ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

By’umwihariko ku bufatanye n’abikorera, PSF, abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batandatu n’abandi batandatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, borojwe inka.

Akarere ka Rwamagana, kwibohora ku nshuro ya 29 byakozwe mu Mirenge yose ahibanzwe ku gukangurira urubyiruko gushyira umutima ku Gihugu bakirinda ibyabarangaza no guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Nyagatare, abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe inka
Nyagatare, abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe inka

Umugoroba wo kuwa 03 Nyakanga 2023, abanya-Rwamagana bakoze urugendo ku maguru bisozwa n’igitaramo cyo gushimira Inkotanyi zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside.

Urubyiruko rukaba rwasabwe gukunda Igihugu no kuzirikana amasomo bahawe, gukorera ku ntego, bakabyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye no kugira imyifatire myiza (disciple) kuko iri mu ndangagaciro zafashije Inkotanyi gutsinda urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ngoma babanje gukora urugendo rwo kwibohora
Ngoma babanje gukora urugendo rwo kwibohora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka