Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku kurwanya isuri, baganira no ku Butwari

Ku wa 28 Mutarama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, abaturage bazindukiye mu Muganda rusange usoza ukwezi, aho wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubakira abatishoboye no gusibura imiferege itwara amazi.

Haciwe imirwanyasuri mu mirima y'abaturage
Haciwe imirwanyasuri mu mirima y’abaturage

Mu Karere ka Bugesera, abaturage b’Umudugudu wa Gikoma, Akagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, bifatanyije na Depite Uwamariya Odette, mu kubakira umuturage utishoboye witwa Nyiransabimana Chantal.

Ni umuganda ukozwe mu cyumweru cy’ibikorwa by’Ubutwari cyatangiye tariki 25 Mutarama 2023 kikazasozwa tariki 30 Mutarama 2023. Muri iki cyumweru mu Karere ka Bugesera hatanzwe ibiganiro bivuga ku butwari bw’Abanyarwanda mu bigo by’amashuri, mu bakozi b’Akarere, mu marushanwa Umurenge Kagame Cup n’ahandi.

Nyuma yo gutera igipande inzu ya Nyiransabimana Chantal, Hon. Uwamariya Odette n’Umuyobozi w’Akarere ndetse n’abaturage, bakomereje umuganda mu bikorwa byo gusana imihanda y’imigenderano yo mu mudugudu wa Gikoma Akagari ka Batima.

Ihuriro ry’Abadepite baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPD) ,bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, inzego z’Umutekano n’abaturage b’Umudugudu wa Mishunzi mu Kagari ka Ndatemwa na Nyabikenke mu Kagari ka Nyamirama.

Batunganyije n'inkengero z'imihanda
Batunganyije n’inkengero z’imihanda

Bimwe mu bikorwa byibanzweho mu muganda rusange harimo guhanga no gusibura imirwanyasuri, gusana imihanda, kubakira amacumbi n’ubwiherero abaturage batishoboye no kubaka ibikumba byo kurazamo amatungo magufi.

Depite Munyaneza Omar, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari y’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yakanguriye abagize umuryango kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bakanguriwe icyumweru cy’ibikorwa by’ubutwari, ubwisungane mu kwivuza, EjoHeza, kwishyura imisoro ku mutungo itimukanwa bitarenze 31 Mutarama 2023 no kwaka inyemezabwishyu ya EBM ku muguzi.

Mu Karere ka Kayonza, Abaturage b’Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mwiri, bifatanyije na Depite Uwineza Beline, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, ahatunganyijwe umuhanda ujya mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Rugeyo.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye abaturage ku ruhare rwabo mu bibakorerwa harimo kubungabunga ibikorwa remezo bamaze kugezwaho muri uyu mudugudu, amazu bubakiwe, igikumba rusange, amashanyarazi, imihanda n’ibindi bibateza imbere.

Bibanze ku kurwanya isuri
Bibanze ku kurwanya isuri

Yibukije abawitabiriye ko bari mu cyumweru cyahariwe Ubutwari, abasaba kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda no gukomeza kwigira ku Ntwari z’u Rwanda n’abandi bakora ibyiza by’ingirakamaro, gukunda Igihugu, kurangwa n’ubumwe, gukunda umurimo no guharanira kwiteza imbere.

Hon Uwineza Beline yibukije abitabiriye umuganda inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko kuza kwifatanya nabo mu bikorwa by’imibereho myiza, kuganira nabo ndetse no kwakira ibyifuzo byabo bikaganirwaho n’inteko ishinga amategeko.

Ni mu gihe, Hon Alphonsine Mukamana ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, Munganyinka Hope, bifatanije n’abaturage b’Akagari ka Karambi Umurenge wa Murundi mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama.

Aba badepite bagarutse kuri gahunda z’imibereho myiza harimo kuboneza urubyaro, imirire iboneye n’uburere bwo mu muryango.

Kubakira abatishoboye nabyo biri mu byibanzweho mu muganda usoza Mutarama
Kubakira abatishoboye nabyo biri mu byibanzweho mu muganda usoza Mutarama

Akarere ka Kirehe, umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, wibanze ku gucukura imirwanyasuri no gusibura imifurege y’imihanda. Ku rwego rw’Akarere wabereye mu Mirenge ya Gatore na Kigarama, aho abaturage bifatanyije n’Abadepite, Bugingo Emmanuel na Nyirahirwa Veneranda n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno.

Mu Karere ka Ngoma, Depite Mukandera Iphigenie na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, n’Ubuyobozi bw’Akarere, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mahango, mu Murenge wa Kibungo mu muganda rusange wibanze ku gucukura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.

Depite Nyiragwaneza Athanasie, we yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, mu gutunganya umuhanda IGA-Poids Lourds ku burebure bw’ibilometero 2.4.

Hon. Nyiragwaneza yagejeje ku bitabiriye umuganda ubutumwa bwa RPRPD bwo gukangurira abagize umuryango gufatanya mu kwitabira kuboneza urubyaro no kurwanya igwingira mu bana bato, no kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Hon. Nyiragwaneza yashishikarije imiryango gufatanya kuboneza urubyaro
Hon. Nyiragwaneza yashishikarije imiryango gufatanya kuboneza urubyaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka