Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku gusana imihanda
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda rusange usoza uko kwezi, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’ibiza, ndetse hanakorwa amatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi ku rwego rw’Imidugudu batakiri mu nshingano.

Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare, mu Karere ka Bugesera, Abajyanama b’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mayange, Akagari ka Gakamba, ahakorwa umuhanda ureshya na kilometero enye (Km 4).
Ni umuganda wahujwe no gutangiza icyumweru cy’umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti "Umuturage, Ishingiro ry’Imiyoborere Myiza n’Iterambere Ryihuse."
Mu Karere ka Gatsibo, abagize Inama Njyanama y’Akarere bari kumwe n’inzego zitandukanye mu Karere, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Gihuta Umurenge wa Rugarama mu muganda rusange wibanze ku bikorwa byo gusibura za rigole no guca imirwanyasuri.
Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa burimo Kwandikisha impinduka zose ziba ku butaka no kubukoresha neza, hubahirizwa igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, kwitegura neza igihembwe cy’ihinga 2025 B, no gukoresha neza ibishanga.
Hanakozwe amatora yo kuzuza inzego hasimburwa abayobozi batandukanye batowe ku rwego rw’Umudugudu batakiri mu nshingano.

Akarere ka Kirehe, abayobozi bifatanyije n’abaturage mu Mirenge itandukanye, aho Umuyobozi w’Akarere, Rangira Bruno, yari mu mudugudu wa Nyawera, Akagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga, ahasibwe ibinogo byari mu muhanda kubera imivu y’amazi yakomotse ku mvura.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, we yifatanyije n’abaturage ba Gatore, ahasanwe umuhanda Samuko-Bitoma-Rwantonde, mu gihe mugenzi we ushinzwe Imibereho myiza, Janvière Mukandayisenga, we yifatanyije n’abaturage ba Kigarama, mu gusana umuhanda Kigarama-Kagane.
Abaturage bahawe ubutumwa bubibutsa gukoresha neza ubutaka no kwirinda amakimbirane mu muryango, kwicungira umutekano aho batuye, banasabwa gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene mu buryo burambye ndetse no kwita ku isuku n’isukura aho batuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, mu muganda wo gutunganya umuhanda wari warasibye ureshya na kilometero esheshatu (Km 6).

Nyuma y’umuganda abaturage basabwe kugira isuku ku mubiri, aho bakorera ndetse n’aho batuye, gukora cyane bagamije kwikura mu bukene, gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, no kwita ku mikoreshereze myiza y’ubutaka.
Hanakozwe amatora yo kuzuza inzego hasimbuzwa abayobozi batandukanye batowe ku rwego rw’Umudugudu batagihari.
Nyagatare, ku rwego rw’Akarere umuganda usoza ukwezi wakorewe mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Karama, ahakozwe umuhanda w’ibilometero bibiri n’igice uhuza Utugari twa Karama na Musenyi.
Habaye amatora yo kuzuza inzego z’Umudugudu, abaturage batora abayobozi basimbura abari baratowe ariko bakaba batakiri mu nshingano.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ubutumwa burimo kwicungira umutekano, kugira imboni y’ingo eshanu zifasha mu kwikemurira ibibazo, kwirinda gusesagura umusaruro, kwirinda ibiyobyabwenge, kwandikisha ubutaka no kugira isuku ku mubiri, mu ngo n’ahandi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage b’Umurenge wa Munyiginya, mu muganda wo gutunganya umuhanda ureshya na kilometero enye (km 4) mu Tugari twa Cyarukamba na Bwana.
Guverineri Rubingisa, yashimiye abaturage uburyo bitabira gutanga umusanzu wabo w’ubwisungane mu kwivuza na EjoHeza, bikabahesha kuba ku mwanya mwiza ku rwego rw’Igihugu, abasaba gukomeza ibyiza no kwanga ikibi, kurera neza no kurwanya impamvu zatuma umwana aba inzererezi.
Abaturage bakanguriwe kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha, kwimakaza isuku hose, kurwanya amakimbirane no kugira umuryango ushoboye kandi utekanye, kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse banahabwa ubutumwa bujyanye no kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.




Ohereza igitekerezo
|