Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku gukorera ibiti by’imbuto no gutunganya imihanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kamena 2022, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena, wibanze ku gukorera ibiti by’imbuto bihinze ku buso bwa hegitari 1150, no gusibura imirwanyasuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yifatanyije n'abaturage ba Kinunga mu gukorera imbuto
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yifatanyije n’abaturage ba Kinunga mu gukorera imbuto

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena mu Karere ka Kayonza, wabereye mu Murenge wa Murama mu cyanya gihinzemo ibiti by’imbuto ziribwa.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe Ubuhinzi, Dr. Charles Bucagu, wijeje abaturage bakorera mu mushinga wa KIIWP kuzabashakira isoko ry’umusaruro w’imbuto zabo.

Yagize ati “Ibi biti nimubifate neza byere mubone umusaruro, natwe tuzakora ibishoboka tubabonere isoko.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo n'inzego z'umutekano bifatanyije n'abaturage gutunganya umuhanda
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage gutunganya umuhanda

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yasabye abaturage kugira isuku mu ngo zabo no ku mubiri cyane ku bana, kwishyura ubwisungane mu kwivuza uku kwezi kutararangira ndetse no kujya muri Ejo Heza.

Muri iki cyanya gihingwamo imbuto, abaturage b’Akarere ka Kayonza bahahuriye n’Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, mu gutema ibyatsi no gusibura inzira ziri ku butaka buhinzweho ibiti by’imbuto.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abaturage mu gutema ibyatsi bikikije Stade ya Nyagatare
Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage mu gutema ibyatsi bikikije Stade ya Nyagatare

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nyagatare mu Tugari twa Nyagatare na Barija, ahatemwe ibyatsi bikikije Stade y’Akarere ka Nyagatare (Nyagatare Stadium), abakunzi ba Sunrise ikipe y’Akarere ka Nyagatare bahimbye Gologota.

Umuganda rusange ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo wabereye mu Murenge wa Nyagihanga, Akagari ka Nyagitabire ahaharurwaga umuhanda. Iki gikorwa kandi kikaba cyanabereye mu Murenge wa Rugarama.

Mu Karere ka Kirehe ho Umuganda usoza ukwezi kwa Kamena, wakozwe hasiburwa amaterasi kugira ngo imvura izagwe asukuye, ku buryo azabasha gufata amazi hagamijwe kurwanya isuri.

Ingabo nazo zari zabukereye
Ingabo nazo zari zabukereye
Abaturage ba Kayonza basabwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza byihuse kugira ngo babone uko bivuza bitabagoye
Abaturage ba Kayonza basabwe kwishyura ubwisungane mu kwivuza byihuse kugira ngo babone uko bivuza bitabagoye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka