Iburasirazuba: Umuganda wibanze ku bikorwa by’iterambere ry’abaturage

Mu Turere dutandukanye tw’Itara y’Iburasirazuba, umuganda usoza ukwezi kwa Kamena wibanze ku guhanga imihanda no gusiba ibinogo mu yangiritse, kubaka ibikumba rusange no gusiza ikibanza ahazubakwa ishuri.

Batunganyije umuhanda wari warangiritse
Batunganyije umuhanda wari warangiritse

Nk’ibisanzwe mu mpera za buri kwezi hakorwa ibikorwa by’umuganda rusange, bikibanda ku bibazo bibangamiye abaturage cyangwa bigamije iterambere ryabo.

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2023, ku rwego rw’AKarere ka Bugesera ukaba wabereye mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Ngeruka, aho bahuriye mu gikorwa cyo guhanga inzira iyobora amazi y’imvura yangizaga umuhanda w’umugenderano mu Mudugudu wa Kigarama.

Akarere ka Gatsibo bifatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, ahubatswe igikumba rusange kizajya kibamo amatungo magufi (Ihene n’intama), mu Kagari ka Rubira, Umurenge wa Gitoki, hagamijwe kurinda abaturage kurarana n’amatungo.

Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye
Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye

Uyu Murenge wa Gitoki ukaba ari nawo wabaye uwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu bikorwa by’umuganda.

Akarere ka Kirehe, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kamena 2023, wabereye mu Midugudu hakurikijwe ibikorwa byateguwe.

Ku rwego rw’Akarere ukaba wakorewe mu Mudugudu wa Mugogo, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Gahara, ahasanwe umuhanda kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa kubera ko wari urimo ibinogo.

By’umwihariko mu Karere ka Kirehe, abakozi b’Ibitaro bya Kirehe bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena 2023, mu Mudugudu wa Ntungamo ari nawo Ibitaro biherereyemo, mu Kagari ka Gahama, mu Murenge wa Kirehe.

Abaturage bubakiwe igikumba rusange kizabamo amatungo magufi
Abaturage bubakiwe igikumba rusange kizabamo amatungo magufi

Hakozwe umuganda wo kubumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye witwa Munyaneza.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Rukomo, ahakozwe igikorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo inzu abanyeshuri ba TVET Rukomo, bazajya bakoreramo imyitozo ngiro.

Kirehe hasibwe ibinogo mu muhanda kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa
Kirehe hasibwe ibinogo mu muhanda kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka