Iburasirazuba: Umuganda wa 2025 Utangiranye no kurengera ibidukikije
Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wibanze ku kubakira abatishoboye, guhanga imihanda n’ibikorwa byo kurwanya isuri.

Mu Karere ka Bugesera, ubuyobozi bwifatanyije n’urubyiruko mu bikorwa rurimo byo kubakira abatishoboye I Ntarama.
Muri iyi gahunda ngaruka-mwaka y’urubyiruko yiswe Urubyiruko Turashima, hazubakwa amacumbi y’abatishoboye, ibikoni n’ubwiherero.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Pascal Mboni, yasobanuye ko iki gikorwa cyo kubakira abaturage batishoboye kigamije gufatanya n’Ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, avuga kandi ko kiri no muri gahunda yo gushima Imiyoborere myiza y’Igihugu.

I Gatsibo, umuganda ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Mudugudu wa Rutoma mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura.
Hakozwe gikorwa cyo gusubiranya ubutaka bwo ku musozi uhanamye bwacukuweho amabuye mu rwego rwo kurwanya isuri.
Nyuma y’ibikorwa by’Umuganda rusange, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yasabye abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije, guhunika umusaruro mu rwego rwo kwirinda inzara no kwitegura kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu uzaba taliki ya 1 Gashyantare 2025.

Mu Karere ka Kirehe, Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wakozwe mu Midugudu yose ariko by’umwihariko ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Bukora, Umurenge wa Nyamugari.
Hakaba hakozwe umuhanda uhuza Nyamugari-Bukora wangijwe n’ibiza by’imvura bifatanije.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yakanguriye abaturage gukora cyane bakigira bakava mu bukene mu buryo burambye, kugira isuku n’isukura kandi bakomeza kwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Akarere ka Nyagatare, abayobozi bifatanyije n’abaturage ba Katabagemu mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, ahahanzwe umuhanda w’ibirometero bibiri.

Ni umuhanda uhuza Imidugudu ya Nyagahandagaza na Kibuye mu Kagari ka Bayigaburire.
Mu Karere ka Rwamagana, abayobozi, abajyanama mu nama njyanama y’Akarere, abanyeshuri n’abakozi b’ishuri rya College Gishari ndetse n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage ba Gishari mu muganda wo gutunganya umuhanda w’ibirometero bitandatu (6) mu Kagari ka Ruhimbi.
Nyuma y’umuganda abawitabiriye bagejejweho ubutumwa bujyanye n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutwari bakangurirwa kwimakaza indangagaciro z’ubutwari mu byo bakora no kuzizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda.

Ohereza igitekerezo
|