Iburasirazuba: Umuganda usoza ukwezi wibanze ku kurwanya isuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, nk’ahandi mu Gihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usange usoza uku kwezi, wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri ndetse hanatangizwa gahunda yo kuvana abaturage mu bukene babigizemo uruhare.

Ni umuganda wanitabiriwe n’abadepite bari bamaze iminsi mu Turere basura ibikorwa by’ubuhinzi, hagamijwe kureba ko ibibazo babagejejeho mu kwezi k’Ugushyingo 2022, byakemutse.

Mu Karere ka Bugesera, umuganda wakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Rumira, aho abaturage bo mu Murenge wa Gashora bateye ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya isuri, no kubungabunga icyo kiyaga.

Bugesera bateye ibiti bivangwa n'imyaka ndetse n'iby'imbuto
Bugesera bateye ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto

Uyu muganda kandi wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amashyamba; Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi n’’Ubumenyi bw’Ikirere.

Mu Karere ka Gatsibo mu Midugudu yose 602 ikagize, hakozwe umuganda, ibikorwa byibanze ku gucukura imirwanyasuri yo gufata ubutaka butwarwa n’amazi y’imvura.

Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda ukaba wabereye mu Mudugudu wa Rwintama, Akagari ka Rubira, Umurenge wa Gitoki.

Gatsibo basiburaga imirwanyasuri banahanga indi
Gatsibo basiburaga imirwanyasuri banahanga indi

Nyuma y’Umuganda, hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’Igihugu yo kuvana abaturage mu bukene, aho Ubuyobozi bwasobanuriye abaturage uburyo butandukanye bwo kwivana mu bukene kandi nabo babigizemo uruhare, bakaba abafatanyabikorwa aho kuba abagenerwabikorwa.

Kayonza, umuganda rusange ku rwego rw’Akarere, wabereye mu Kagari ka Nyakanazi, Umurenge wa Murama, ahakonorewe ishyamba rya Rurenge.

Nyuma y’umuganda, itsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon Karinijabo Barthelemy, ryagiranye ibiganiro n’abaturage bagaruka ku kwitegura icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage basabwa kuzitabira ibiganiro no gufasha mu buryo bunyuranye abarokotse ndetse banasabwa kwirinda ingengabiterezo ya Jenoside.

Kayonza bakonoreye ishyamba banagabanya ibyatsi birimo
Kayonza bakonoreye ishyamba banagabanya ibyatsi birimo

Abaturage baganirijwe ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe byari byaragizwe ishingiro rya byose bibutswa ko n’ubwo bitavuyeho, ariko nta muturage uzongera gufashwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, ahubwo hazajya harebwa imibereho ye.

Depite Karinijabo yashishikarije abaturage batunze ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa, kutabibika mu ngo zabo ahubwo bakabikusanya bikajyanwa ahabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu, Munganyinka Hope, yasabye abaturage b’Umurenge wa Murama kwita ku biti by’imbuto biteye kuri ha 1000, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Kirehe, abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mushikiri, ku Kigo cy’amashuri cya Bisagara, ahubatswe ibyumba by’amashuri.

Kirehe bari mu bikorwa byo kongera ibyumba by'amashuri
Kirehe bari mu bikorwa byo kongera ibyumba by’amashuri

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yibukije abaturage gahunda nshya y’Igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene, abashishikariza gufata iya mbere mu kwiteza imbere no kwita ku mibereho myiza y’imiryango yabo.

Yabasabye ariko kwitegura icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kizatangira tariki ya 07 Mata kikazasozwa tariki ya 13 Mata.

Yagize ati “Ndabibutsa kugira uruhare mu bikorwa byose twitegura bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29, musabwe kandi kwitandukanya n’ingengabitekererezo ya Jenoside, kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kurwanya igwingira mu bana, ariko nanone muzi ko abaturanyi batewe n’icyorezo cya Marburg, murasabwa kwirinda cyane ingendo zitari ngombwa.”

Ikibuga cy'umupira cya Jarama muri Ngoma cyatunganyijwe kinaterwamo ubwatsi
Ikibuga cy’umupira cya Jarama muri Ngoma cyatunganyijwe kinaterwamo ubwatsi

Nyagatare, umuganda rusange wabereye mu Kagari ka Nyangara, Umurenge wa Gatunda, ahasibuwe imirwanyasuri ku buso bwa hegitari zirindwi.

Mu butumwa yatanze, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa, yavuze ko kurwanya isuri bigamije kurengera ibidukikije n’ubutaka, hirindwa ko bwatwarwa n’isuri.

Ati “Iyo turwanya isuri tuba turengera ubutaka bwacu kugira ngo isuri itabutwara, turi no mu gihe cy’imvura, buri butaka bwiza bwera bukimanukira bukajya mu migezi n’inzuzi, bukazakomeza bukazagirira akamaro ab’imahanga, twe tugasigara dukanuye amaso.”

Yasabye abaturage gufata amazi ava ku nzu zabo, kuko abangiriza kandi baramutse bayafashe yabafasha mu isuku n’isukura.

Yanabasabye kujya bagira aho bakusanyiriza ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa, ubuyobozi bukabafasha kubigeza mu makusanyirizo.

Nyagatare, hasibuwe hanahangwa imirwanyasuri ku buso bwa hegitari zirindwi
Nyagatare, hasibuwe hanahangwa imirwanyasuri ku buso bwa hegitari zirindwi

Yanatangije gahunda y’Igihugu yo kuvana abaturage mu bukene, abasaba kuyigiramo uruhare rugaragara.

Rwamagana, Umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Musha, ahasibuwe imirwanyasuri no gukorera ishyamba ryatewe ku buso bwa hegitari 13, no gutera ibiti 2,000.

Nyuma y’umuganda, hatangijwe ku mugaragaro gahunda y’Igihugu y’ingamba nshya zo gufasha abaturage b’amikoro macye kwivana mu bukene mu buryo burambye kandi babigizemo uruhare.

Rwamagana bateye ibiti ndetse banacukura imirwanyasuri
Rwamagana bateye ibiti ndetse banacukura imirwanyasuri

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko muri iyi gahunda umuturage azajya agira uruhare rugaragara mu kwivana mu bukene.

Yagize ati “Muri iyi gahunda uruhare rw’umuturage ufashwa ni ingenzi cyane, kuko ari nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugenerwabikorwa nk’uko byari bisanzwe, kandi Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bose bazajya bakorera hamwe mu gufashwa umuturage kwihuta kuva mu bukene.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka