Iburasirazuba: Umuganda usoza ukwezi wibanze ku isuku no kurwanya isuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, mu muganda usoza ukwezi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubaka irerero no gusukura imijyi.

Gatsibo

Bacukuye imirwanyasuri
Bacukuye imirwanyasuri

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Gipangu Akagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi, ahacukuwe imirwanyasuri, mu gihe mu yindi mirenge hakozwe ibikorwa byo kubakira abatishoboye amacumbi.

Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yasabye abaturage gucukura imirwanyasuri aho bishoboka kugira ngo imvura nigwa ubutaka butazagenda.

Ikindi yanagarutse kuri gahunda yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2023A, ndetse anashishikariza abaturage kuzitabira ibarura rusange.

Yagize ati "Ahashoboka muce imirwanyasuri ejo ubutaka bwacu butagenda tukabura umusaruro, mutegure imirima hakiri kare imvura izagwe mutera imbuto, ariko ndangira ngo mbasabe kuzitabira ibarura rusange ry’abaturage riteganyijwe mu kwezi gutaha."

Yanabasabye kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku batarasoza, kwitabira gahunda ya Ejo Heza no kunoza isuku y’aho batuye ndetse n’iy’abana.

Kayonza

Batangiye kubaka irerero ry'abana rizuzura mu kwezi kumwe
Batangiye kubaka irerero ry’abana rizuzura mu kwezi kumwe

Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange mu kubaka irerero ry’abana (ECD).

Ahandi mu yindi Mirenge umuganda wibanze ku bikorwa by’isuku, kurwanya isuri, gutunganya imihanda no gusiba ibinogo birekamo amazi.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yashimiye abawitabiriye kuko ngo ari uburyo bwiza bwo kwikemurira ibibazo.

Yasabye abahinzi gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi butanga umusaruro uhagije.

Ati "Mugende murwanye isuri ku mirima yanyu, muhinge mugamije umusaruro mwinshi kandi bizagerwaho mukoresheje ifumbire n’imbuto nziza."

Yabasabye kugira isuku umuco, ariko anibutsa abataratanga ubwisungane mu kwivuza kubikora vuba.

Ishuri ry’incuke ryatangiye kubakwa rizaba ryuzuye mu kwezi gutaha, ku buryo muri Nzeli uyu mwaka rizakira abana.

Kirehe

Barwanyije isuri ngo imvura itazabangiriza
Barwanyije isuri ngo imvura itazabangiriza

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Bisagara Umurenge wa Mushikiri, ahasibuwe, hanacukurwa imirwanyasuri ku musozi wa Muyange, hagamijwe gufata neza ubutaka hirindwa ko bujyanwa n’isuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage kurushaho kubungabunga umutekano, kugira umuco w’isuku aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda.

Yasabye kandi abaturage kuzitabira ibarura rusange, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwitabira Ejo Heza.

Yanabasabye gutera ibiti by’imbuto ziribwa nibura bitatu kuri buri muryango, kwegera no kuganiriza abanyeshuri baje mu biruhuko kugira ngo hirindwe ubuzererezi, n’ibindi byabakururira ihohoterwa.

By’umwihariko abayobozi basabwe gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Nyagatare

Bakoze isuku ku nkengero z'Umuvumba, umuganda wanitabiriwe n'Abasenateri
Bakoze isuku ku nkengero z’Umuvumba, umuganda wanitabiriwe n’Abasenateri

Umuganda wakorewe mu Midugudu ya Nyagatare ya mbere n’iya kabiri, ahatemwe ibihuru mu ishyamba rikikije umugezi w’Umuvumba hagamijwe gusukura umujyi, ariko no kubungabunga ibiti byatewe muri iryo shyamba, kugira ngo rirusheho gukesha umujyi wa Nyagatare.

Ni umuganda wanitabiriwe n’Abasenateri bari mu mwiherero mu Karere ka Nyagatare.

Perezida wa Sena yabwiye abitabiriye umuganda ko kwifatanya nabo biri mu nshingano zabo zo kubegera no kumenya ibibabangamiye ndetse n'ibyo bamaze kugeraho
Perezida wa Sena yabwiye abitabiriye umuganda ko kwifatanya nabo biri mu nshingano zabo zo kubegera no kumenya ibibabangamiye ndetse n’ibyo bamaze kugeraho

Mu butumwa bwatanzwe, Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yasobanuye inshingano za Sena anamenyesha abaturage ko kwifatanya nabo mu muganda, biri mu nshingano zabo zo kubegera no kumenya ibibazo, ibyifuzo n’iterambere ryabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka