Iburasirazuba: Umuganda usoza Kanama wibanze ku kurwanya isuri

Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, wibanze ku gucukura no gusibura imirwanyasuri mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, ishobora kuzaba nyinshi kurusha iyari isanzwe.

Kirehe bibanze ku gucukura imirwanyasuri hasiburwa n'isanzwe
Kirehe bibanze ku gucukura imirwanyasuri hasiburwa n’isanzwe

Mu Karere ka Bugesera, ku rwego rw’Akarere umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2023, wabereye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Nyakayenzi mu isantere y’ubucuruzi ya Twimpala mu Mudugudu wa Karama.

Hatunganyijwe ahazubakwa ikimoteri gisimbura icyo bari basanganywe, mu rwego rwo kuvangura imyanda yakusanyirizwaga hamwe, ibora igatandukanywa n’itabora.

Abaturage bavuze ko iki kimoteri kizakemura ikibazo cy’uducupa, n’indi myanda yabaga inyanyagiye muri santere ya Twimpala.

Ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, wakorewe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Murambi, hakaba hibanzwe ku gucukura imirwanyasuri ku butaka buhanamye.

Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa burimo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano, isuku n’isukura, kurengera umwana no kumurinda ihohoterwa, kwishyura ubwisungane mu kwivuza no gufata neza ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi begerejwe na Leta.

Akarere ka Kirehe, abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, hasibura imirwanyasuri banazirika ibisenge ku mashuri abanza ya Nyagasozi (EP Nyagasozi).

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yakanguriye abaturage kugira umuco w’isuku, gukora cyane no kwivana mu bukene, gukomeza kwitabira kwishyura umusanzu wa mituweli ya 2023/2024 no kwicungira umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mutenderi mu muganda rusange, ahasijwe ikibanza kizubakwaho amacumbi ya DASSO.

Ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, umuganda wabereye mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Nyamirama, Umudugu wa Nyamirama I.

Imirwanyasuri yibanzweho mu kwitegura imvura y'umuhindo
Imirwanyasuri yibanzweho mu kwitegura imvura y’umuhindo

Ni umuganda wibanze cyane ku kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye, bubaka igikoni no gukurungira inzu y’umuturage utishoboye iterwa igipande.

Abaturage bitabiriye igikorwa cy’umuganda bapimwe zimwe mu ndwara zitandura, banagirwa inama kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Banaganirijwe kuri gahunda za Leta zitandukanye zirimo, kurwanya imirire mibi, kubungabunga umutekano, kwirinda ibiyobyabwenge, kubahiriza amategeko no kwirinda ibyaha bitandukanye, kwita ku mutekano wo mu muhanda, kwishyura mituweli.

Hari kandi gahunda yo kwikura mu bukene, kwirinda kuzerereza amatungo, kwitabira EjoHeza, isuku n’isukura, kubungabunga ibidukikije, kwirinda amakimbirane yo mu miryango no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu Karere ka Rwamagana, Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Nzige, Akagari ka Kigarama mu bikorwa byo gutunganya umuhanda no gusibura inzira z’amazi, kuri Kilometero eshatu ndetse no gucukura imirwanyasuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka