Iburasirazuba: Ishyaka PPC ryasabye abayoboke baryo kwimakaza ihame ry’uburinganire

Abayoboke b’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwimakaza ihame ry’uburinganire, gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kugira uruhare muri gahunda z’iterambere zishyirwaho na Leta y’u Rwanda.

Ubu butumwa bwatanzwe na Perezidante w’ishyaka PPC ku rwego rw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki 1/06/2014 yaganiraga n’abayoboke b’ishyaka rya PPC bahagarariye abandi mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe.

Aya mahugurwa yibandaga ku gukangurira abayoboke b’ishyaka PPC kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore; kandi abagore by’umwihariko bakarushaho gutinyuka muri gahunda zose zigamije iterambere ry’igihugu.

Perezidante w'ishyaka PPC, Dr Mukabaramba Alvera (hagati) asaba abayoboke ba PPC kwimakaza ihame ry'uburinganire na Ndi Umunyarwanda.
Perezidante w’ishyaka PPC, Dr Mukabaramba Alvera (hagati) asaba abayoboke ba PPC kwimakaza ihame ry’uburinganire na Ndi Umunyarwanda.

Ikindi cyari kigamijwe muri aya mahugurwa ni ugukangurira abayoboke ba PPC gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yimakaza isano y’Ubunyarwanda, kugira ngo nk’abayoboke b’ishyaka bahagarariye abandi baturage bajye kuyibigisha.

Perezidante w’ishyaka PPC ku rwego rw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera akaba yasabye abahuguwe kujya gutanga ubutumwa mu bandi bayoboke b’iri shyaka.

Abagore bahagarariye abandi bo mu ishyaka PPC batangaza ko nyuma yo kubona ko Leta y’u Rwanda yimakaje ihame ry’uburinganire ngo na bo biyumvamo inshingano zo kubyubakiraho kugira ngo bakore ibikorwa by’ingirakamaro byubaka igihugu.

Abayoboke ba PPC bahagarariye abandi mu Ntara y'Iburasirazuba mu mahugurwa ku ihame ry'uburinganire.
Abayoboke ba PPC bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba mu mahugurwa ku ihame ry’uburinganire.

Visi Perezidante w’ishyaka PPC mu karere ka Gatsibo, Uwingeneye Solange, yagize ati “Guhagararirwa biradutinyura ukumva ko icyo umugabo akora nawe wagikora. Ni ibyo gushyigikira rero; ibya kera tukabireka ndetse no kwitinya tukabireka.”

Aya mahugurwa ku ihame ry’uburinganire no gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yahabwaga abayoboke b’ishyaka PPC bagera kuri 30 baturutse mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, ari na yo yasorejwemo amahugurwa nk’aya kuko ngo abo mu zindi Ntara bari barayahawe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka