Iburasirazuba: Insengero 752 ni zo zonyine zemerewe kwakira abakirisitu kuri Pasika
Kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021, insengero 752 ni zo zemerewe kwakira abakirisitu (gusengerwamo) kuko ari zo zujuje ibisabwa nyuma yigenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe, hakaba hari izisaga 3,000 zitarafungurwa kuko zitaruzuza ibisabwa.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda, inyubako zihuriramo abantu benshi zigafungwa, n’insengero zarafunzwe.
Uko icyorezo cyagendaga kigabanya ubukana ni nako ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bifungurwa n’insengero zirimo.
Kugira ngo urusengero rufungurwe ariko rusabwa kuba rufite aho abayoboke bakarabira intoki cyangwa rufite umuti usukura intoki (Hand sanitizer), kugira akuma gapima umuriro nta gukora ku muntu no kwakira abaje gusenga batarenze 30% by’ubushobozi bw’inyubako.
Buri cyumweru mu ntara y’Iburasirazuba hagenda hagenzura insengero zujuje ibisabwa ari ko zigenda zifungurwa buhoro buhoro.
Muri iki cyumweru hafunguwe insengero 75 zisanga 677 zemerewe mbere, ubu izikora kugeza kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021 cyahuriranye n’umunsi mukuru wa Pasika ni 752.
Izisigaye zitarafungurwa kubera kutuzuza ibisabwa ni insengero 3,104. Ubusanzwe mu Ntara y’Iburasirazuba habarirwa inyubako zisengerwamo 3856.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|