Iburasirazuba: Imihigo Uturere dufatanyije n’ibindi bigo igenda idindira

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba buravuga ko imihigo y’umwaka wa 2015/16 uturere tuyigize dufatanyije n’ibindi bigo yagiye idindira.

Iyo mihigo yagiye itegurwa ku bufatanye bw’uturere n’ibindi bigo, ibishamikiye kuri leta n’ibyigenga.

Guverineri w'Uburasirazuba avuga ko imihigo uturere dufitanye n'ibindi bigo yadindiye.
Guverineri w’Uburasirazuba avuga ko imihigo uturere dufitanye n’ibindi bigo yadindiye.

Ibyo bigo byari byiyemeje gufatanya n’uturere kugira ngo imihigo bifatanyije na two igerweho, ariko isuzuma riherutse gukorwa n’ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba ku migendekere y’imihigo ryagaragaje ko myinshi mu mihigo uturere dufatanyije n’ibindi bigo yagiye idindira, nk’uko guverineri Uwamariya Odette uyobora iyo ntara abivuga.

Agira ati “Nk’imihigo ijyanye n’amazi cyangwa amashanyarazi bigaragara ko ifite ibibazo byo kudindira, tukaba dusaba abafatanyabikorwa ko uko twafatanyije dukora igenamigambi ari nako twafatanya dushyira iyo mihigo mu bikorwa.”

Ikigo cya WASAC gikwirakwiza amazi ni kimwe mu bitungwa agatoki bitewe n’uko imihigo gifatanyije na tumwe mu turere tw’Iburasirazuba yadindiye.

Abayobozi b'uturere tugize intara y'Uburasirazuba mu nama yo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo.
Abayobozi b’uturere tugize intara y’Uburasirazuba mu nama yo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Karemera Emery uyobora icyo kigo mu turere twa Rwamagana na Kayonza avuga ko kudindira kw’imihigo icyo kigo gifatanyije n’uturere biterwa n’uko ishyirwa mu bikorwa binyuze mu masoko.

Avuga ko isoko ryarapiganiwe ariko rwiyemezamirimo waritsindiye akaba atarasinyana amasezerano na WASAC bitewe n’uko yabanje guhabwa ukwezi ko gutanga ingwate, bikaba biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga rizatangira mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2016.

Ati “Rwiyemezamirimo yarabonetse uretse ko tutarasinyana amasezerano. Dutegereje ko atanga ingwate, ariko turizera ko mu mezi atandatu y’imihigo bizaba byarangiye. Igisigaye ni ukureba uko akarere kakwishyura WASAC na yo ikabona kwishyura rwiyemezamirimo.”

N’ubwo imihigo uturere tugize intara y’Uburasirazuba dufatanyije n’ibindi bigo igaragara nk’iyadindiye, guverineri w’iyo ntara avuga ko hakiri igihe cyo kuyikurikirana kandi ikaba yagerwaho.

Kuyikorera isuzuma hakiri kare ngo bituma hamenyekana imbogamizi zatumye idindira, aho bishoboka izo mbogamizi zigakurwaho hakiri kare kugira ngo izabashe kugerwaho nk’uko ubuyobozi bwayihize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka