Iburasirazuba: Ikiraro cya Kanyonyomba cyari cyarangijwe n’ibiza cyongeye gukora

Ikiraro cya Kanyonyomba gifasha mu buhahirane hagati y’abaturage b’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera n’abo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma cyamaze gusanwa, nyuma y’amezi atanu cyari kimaze kidakora cyarasenywe n’ibiza.

Tariki 4 Gicurasi 2020, ubwo ibiza byangizaga ibikorwa remezo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, icyo kiraro na cyo cyarangiritse, ku buryo abahanyuraga byasabaga bakoresha ubwato, kandi nabwo ni ubwato busanzwe buto abaturage bifashishaga mu bwikorezi bworoheje.

Isenyuka ry’icyo kiraro ryari ryarabangamiye cyane abakoreshaga uwo muhanda bava mu bice bimwe by’Akarere ka Ngoma baza mu Karere ka Bugesera, kimwe n’abavaga i Bugesera berekeza muri Ngoma, ndetse n’ubuhahirane ntibwari bugishoboka ku buryo bworoshye.

Guhera tariki 5 Ukwakira 2020 icyo kiraro cyatangiye kongera gukoreshwa nyuma y’amezi atanu cyaraciwe n’ibiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Kadafi Aimable, avuga ko ibikorwa byo gusana icyo kiraro cyo kuba kifashishwa mu gihe ikindi kinini kitarubakwa (temporal), babifashijwemo n’Ishami ryo mu Ngabo z’u Rwanda rishinzwe iby’ubwubatsi (Engineer Brigade).

Uwitwa Mutabazi Aloys utuye mu Murenge wa Gashora uhinga mu nkuka z’igishanga cya Gashora, akaba abarizwa muri Koperative yitwa ‘INDATWA KU KIGORI’, yavuze ko icyo kiraro kikimara gucika abaturage bahuye n’ikibazo gikomeye, kuko ubwato bwacaga amafaranga menshi yo kubambutsa ngo bagere mu mirima yabo, ariko ngo kuko nta kundi byari kugenda barayatangaga.

Yagize ati “Uko gutanga amafaranga ujya mu murima, ugatanga andi utaha, ari na ko wishyurira igare, ndetse byari bihenze cyane, kuko batwishyuzaga amafaranga 200 Frw, n’igare ukaryishyurira 200Frw no mu gutaha bikaba uko, nyuma ubuyobozi buvugana na koperative yambutsa abantu baratugabanyiriza twe nk’abahinzi tukajya twishyura ijana(100Frw) aho twishyuraga 200Frw, ariko n’ubundi yari menshi, kuko ubwo twatangiye ihinga tuyishyura buri munsi kugeza ubwo ikiraro gitangiye gukora, kandi kije mu gihe tugiye gusarura, ubu tuzasarura tutishyura ayo mafaranga y’ubwato.”

Yakomeje ati “Tariki 14 Nzeri 2020, nibwo twabonye abasirikare bashinga ibyuma batangira kubaka ikiraro, turishima dutangira kubyina, ariko ejo abakinyuzeho bwa mbere barabyinnye basingiza ingabo n’Umukuru w’igihugu ko imvugo ye ari yo ngiro, ni uko batabona Umukuru w’igihugu, ngira ngo bamuterura bakamusimbagiza kubera ibyiza yadukoreye. Twamushimiye bitavugwa”.

Mukamazimpaka Immaculée avuga ko nibura yatangaga amafaranga magana arindwi (700Frw) ku munsi yo kwambuka mu bwato yishyuriye n’igare, ajya mu murima, ajya kwahira, cyangwa ubundi ajya guhahira mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma kuko ngo akunda guhahirayo ibitoki n’ibishyimbo, ariko ngo byari bigoye cyane kwambuka kuko byasabaga gutonda umurongo muremure bubahiriza intera hagati yabo ngo birinde Covid-19, bagategereza ubwato bukomeza butwara bugaruka, ngo hakaba ubwo bagera mu mirima yabo mu nkuka saa munani kandi bazindutse,ubwo umubyizi ukaba wapfuye.

Yagize ati “Ejo rero ikiraro cyatangiye gukora, twe turishimye cyane, tugashimira ubuyobozi bwacu bwiza bw’Umurenge bwahise butwumva, bubwira Akarere, karabitambutsa baradusanira, ubu ikiraro turagikoresha na moto ejo zanyuragaho. Ahubwo mutubwirire Perezida ko tumushimiye cyane”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora aho ikiraro cya Kanyonyomba giherereye avuga ko nk’ubuyobozi bishimiye iyubakwa ry’icyo kiraro kuko ngo gifatiye runini abaturage b’imirenge ya Gashora ndetse na Rukumberi mu bijyanye n’ubuhahirane kandi kigafasha by’umwihariko abaturage ba Gashora bafite imirimo hakurya y’uwo mugezi wa Kanyonyomba.

Yagize ati “Ni ishimwe rikomeye kuri Leta yacu itekerereza abaturage cyane, ubuhahirane bwari bwakomwe mu nkokora kuva ikiraro cyacika, ariko ubu bwongeye kubyuka. Kirafasha kandi abaturage batangaga amafaranga yo kubambutsa mu bwato buri munsi bajya mu bikorwa byabo by’ubuhinzi cyangwa kwahirira amatungo, batanga amafaranga ku buryo buhoraho kandi batagiye mu bikorwa bibaha amafaranga y’ako kanya, ibyo bikaba byashoraga bamwe mu madeni yo kugira ngo babone ayo kwishyura ubwato”

“Icyo kiraro kandi kije gukemura ikibazo cy’abaturage bashoboraga kuzarohama mu mazi, kuko nubwo bakoreshaga ubwato bwa moteri ariko impungenge zahoragaho ko hari abarohama. Cyubatswe mu gihe cy’isarura, bizafasha abahinzi gusarura imyaka yabo batambuka mu bwato,badatakaza umwanya wabo bategereje ubwato”.

Ikiraro cyubatswe, ubu kikaba cyatangiye gukoreshwa, ni ikiraro gito gifasha abamanyamaguru, amagare na za moto, ariko ngo imodoka ntizemerewe kukinyuraho nk’uko byasobanuwe na Baganizi Patrick Emile, Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) ubwo yaganiraga na Kigali Today mu kwezi kwa Kamena 2020.

Baganizi yagize ati “Icyo kiraro kiri ku muhanda wa Ramiro-Ngoma, hari gahunda yo kuwushyiramo kaburimbo, ubwo mu gihe cyo kubaka kaburimbo nibwo hazubakwa n’ikiraro gikomeye, ariko ubu turacyari muri gahunda yo gutanga isoko, kuko hari abaterankunga b’Abayapani babonetse. Ariko no mu gihe uwo muhanda utarubakwa ngo hubakwe ikiraro gikomeye cyanyuraho n’imodoka, turashaka kubaka icyiraro cyoroheje cyaba gifasha abaturage.”

Yongeyeho ati “Ubu turimo gukorana na Engineer Brigade yo muri ‘MINADEF’,kugira ngo bubake ikiraro cyoroheje cyaba gikoreshwa n’abanyamaguru, amagare na za moto, ariko imodoka zo ntitwifuza ko zihanyura, icyo kiraro cyoroheje cyagombye gukorwa muri uku kwezi kwa Munani, ariko bagomba kubanza kureba aho kizubakwa, ibizakenerwa byose, tukabona gukorana amasezerano bagatangira kucyubaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza cyane turashima umukuru wigihugu nanjye ndimubanyuze kuri ruriya rutindo

IsmaeI yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ntabwo umutwe ujyanye n’inkuru kuko mbere imodoka zanyuragaho ubu ni abanyamaguru gusa

Dodos yanditse ku itariki ya: 6-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka