Iburasirazuba: Hatangiye gukusanywa inkunga yo kugoboka abahuye n’ibiza

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko batangiye gukusanya inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza mu rwego rwo kubagoboka ariko no kubereka ko bari kumwe mu kaga bahuye nako.

Abahereweho mu gusabwa inkunga ni amakoperative, abayobozi mu nzego zose, abafatanyabikorwa ndetse na kompanyi zitandukanye zikorera mu Ntara ndetse n’abaturage babyifuza.

Inkunga irimo gukusanywa igizwe n’ibiribwa ndetse n’amafaranga aho abantu bitanga uko bifite, ubuyobozi bugakora igikorwa cyo kwegeranya iyo nkunga.

Ati “Hari abatugannye badusaba ko twabafasha nk’Intara kwegeranya inkunga, twumvikana ko hari icyo twakora, tubirimo mu minsi micye turaba twaberetse inkunga twabatera mu buryo bwo gutabara abari mu kaga kuriya.”

Avuga ko ku ikubitiro bahereye ku bantu bafite amikoro ariko n’abaturage ku giti cyabo bumva bafite umutima wa kimuntu nabo ngo bashobora kwegera ubuyobozi bakabugezaho inkunga yabo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane tariki 11 Gicurasi 2023, aribwo hazatangazwa inkunga yamaze kuboneka.

Ibiza byabaye kuwa 02 Gicurasi 2023, mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse n’Iburengerazuba, byashenye amazu menshi y’abaturage ndetse binahitana ubuzima bw’abantu barenga 130.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gutabarana ni umuco nyarwanda ukwiye gushyigikirwa ibihe byose. Niyo mpamvu twitabiriye ibigega byose Leta yagiye ishyiraho. Birageze ngo rero Leta itwereke icyo yakoresheje amafaranga twashyize muri ibyo bigega: Agaciro Fund, Ejo Heza, Kwigira, n’ibindi. Niba za miliyari batubwira zakusanyijwe n’andi zungutse hagati aho.zidakoreshejwe mu kugoboka bariya baturage bagizweho ingaruka n’ibiza, ibindi bigega byo bizabagoboka?

Karekezi Jeanne yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka