Iburasirazuba: Hari abatoye abo batazi kuko batababonye biyamamaza

Bamwe mu batuye mu Burasirazuba ngo batoye abakandida batazi bitewe n’uko batigeze bababona biyamamaza, bakaba batoye bagendeye ku mafoto gusa.

Babivuze kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016 ubwo bari bamaze gutora abajyanama rusange ku rwego rw’Imirenge. Hari abasabye ko mu matora y’ubutaha abakandida bajya biyamamariza mu midugudu, kuko hari abaturage batabashije kugera aho biyamamarizaga nk’uko Rubandana Didas wo mu kagari ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare wo mu karere ka Nyagatare abivuga.

Abageze mu zabukuru bavuze ko amatora y'iki gihe agenda neza ugereranyije n'ayo hambere
Abageze mu zabukuru bavuze ko amatora y’iki gihe agenda neza ugereranyije n’ayo hambere

Nzabamwita Vedaste wo mu mudugudu wa Nkonji mu kagari ka Rutaraka we yagize ati “Napfuye gutora gusa ubwo uwo Imana yahisemo ni we uzanyobora natoye ndeba amafoto. Ubutaha rwose bakwiye kujya baza mu midugudu tukababona”

I Ngoma hari abibuze kuri lisiti y’itora ntibemererwa gutora

Bamwe mu batuye mu karere ka Ngoma ntibemerewe gutora kuko batari bafite amakarita y’itora. Hari abari babwiwe ko bazayasanga ku biro by’itora nyuma y’uko bari basanze batagaragara kuri lisiti y’itora bakabikosoza, ariko bageze ku biro by’itora barayabura ntibanabemerera kwiyandika ku mugereka.

Amajwi yari yatangiye kubarurwa
Amajwi yari yatangiye kubarurwa

Kanyarukiga Abdul w’imyaka 60 yavuze ko yari yanditswe kimwe n’abandi bari bafite ibibazo byo kutagira amakarita y’itora mu matora ashize ya referandumu, n’uyu munsi mu matora y’abajyanama rusange akaba yakomeje kuyibura bigatuma asubira mu rugo adatoye.

Ati “Birambabaje! Uzi kuva mu rugo uje gutora wahagera ukibura ugataha udatoye? Birababaza rwose sinabahisha ubu ndababaye.Ubuse mu matora ataha ya perezida na none byazamerera gutya koko?”

N’ubwo hari abaturage bavuga ko bibuze kuri lisiti y’itora, Mukabagirishya Constance uhagarariye amatora mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza yabwiye Kigali Today ko abari bagize ibibazo byo kubura amakarita y’itora no kutibona kuri liste z’itora banditswe kandi ko basohoka kuri liste z’itora nshya, ari nazo zakoreshejwe.
Yavuze ko abatibonye kuri lisiti ntibanagire ikarita y’itora batemerewe gutora “kuko kugira irangamuntu gusa bidahagije ngo umuntu atore bitewe n’uko n’abafite imiziro baba bazifite kandi batemerewe gutora”

Benshi mu batoye bagendeye ku mafoto ni abageze mu zabukuru
Benshi mu batoye bagendeye ku mafoto ni abageze mu zabukuru

Uyu mukozi wa komisiyo y’amatora yavuze ko abaturage bakwiye kujya bikosoza kuri liste z’itora no gukurikirana kugira ngo amatora agree byararangiye, kuko hari abibuka kubikurikirana

Abaturage batoye bazaga urusorongo

Muri rusange mu turere tugize intara y’Uburasirazuba abaturage bagiye bagera ku biro by’itora umwe umwe, bitandukanye n’uko byagenze ku matora aheruka ya referandumu ahagaragaye imirongo miremire y’abifuza gutora.

Hari aho wasangaga icyumba cy’itora kimara iminota igera kuri 30 nta muturage urinjiramo ngo ajye gutora.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru ibarura ry'amajwi ryari ritangiye
Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru ibarura ry’amajwi ryari ritangiye

Habyarimana Janvier wo mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yavuze ko kubera imvura yaguye kuwa gatandatu no kucyumweru byatumye bazindukira mu mirima kugirango bajye gutora bavuye guhinga.

Ati “Twaraye tubonye akavura maze tubanza kuramukira mu murima kugira ngo tujye gutora byibuze tuvuye mu murima. Twangaga ko tuva gutora tugasanga izuba ryavuye maze bikatubuza gucyura umubyiza wacu maze umunsi ukadupfira ubusa”

Mu karere ka Rwamagana hari aho wasangaga hashira iminota nka 30 nta muntu urinjira mu cyumba cy'itora
Mu karere ka Rwamagana hari aho wasangaga hashira iminota nka 30 nta muntu urinjira mu cyumba cy’itora

Abari bahagarariye site z’itora bavuze ko bafite icyizere ko abaturage bose baributore kuko babimenyeshejwe kare, nk’uko Thomas Zimulinda wari ukuriye site y’itora ya Lycee Islamique mu murenge wa Kigabiro wo mu karere ka Rwamagana yabivuze.

Abaturage ntibashaka abayobozi bazacura abaturage

Kuva perezida wa Repubulika Paul Kagame atangiye kuyobora u Rwanda Abanyarwanda ngo bagiye bagera ku iterambere rigaragarira buri wese, ariko ngo babazwa n’uko rimwe na rimwe abo bafatanya kuyobora bamuvangira hakaba ubwo iterambere yifuriza Abanyarwanda ritabagerago bose.

Bamwe mu batoreye mu karere ka Rwamagana bavuze ko abayobozi nk’abo bamara gutorwa bagacura abaturage atari bo bakenewe nk’uko Mukagihana Marigarita w’imyaka 85 abivuga.

Mukagihana asaba abayobozi batowe kuzakunda igihugu mbere yo kwikunda ubwabo
Mukagihana asaba abayobozi batowe kuzakunda igihugu mbere yo kwikunda ubwabo

Ati “Kuva dutoye Kagame twagize amahoro, kugeza n’ubu icyo twifuza ni amahoro. Ibyo bavuze biyamamaza nibyo dutegereje. Ngo ntawe uzabababarana, ngo bazadukorera byiza ibyo ni byo dutegereje. Ntitwifuza kuzumva imvugo ngo twarabatoye baraducura. Ugasanga mwaratoye umuntu ariko ntagire icyo abagezaho wanatanga ikibazo ntakumve”

Mukagihana avuga ko icyo Abanyarwanda bifuza ari u Rwanda ruteye imbere kandi iterambere rikagera kuri bose, akavuga ko abayobozi batowe bagomba gukunda igihugu mbere na mbere mbere yo kwikunda ubwabo.

Nzabamwita ngo yapfuye gutora kuko abo yagombaga gutora yasanze nta n'umwe azi
Nzabamwita ngo yapfuye gutora kuko abo yagombaga gutora yasanze nta n’umwe azi

Abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Uburasirazuba bavuze ko amatora yagenze neza muri rusange uretse icyo kibazo cy’abantu bagiye gutora badafite amakarita y’itora ndetse ntibanagaragare kuri lisiti y’itora.

Abajyanama rusange bari butorwe ku rwego rw’imirenge ni bo bazahita bajya mu nama njyanama y’akarere. Nyuma y’aya matora hazabaho andi matora yo mu byiciro by’inzego z’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga ndetse n’aya komite nyobozi z’uturere.

Inkuru yakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Uburasirazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwiriwe neza nibyiza gutora umukuru wigihugu cyacu cyu RWANDA kuk nigihugu cyirikwihuta cyane mwitera mbere umusirimu wacu PREZIDA POUR KAGAME NDAMUKUNDA CYANE NIFUZA KUZA VUGANANAWE

NIYO YITA ELIC yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

ibyo muvuze ni ukuri abantu batoye amasura ntabwo batoye abashoboye biyamamaje kuminsi y,imibyizi muri make abayobozi b,utugali n,imirenge nibo biyamamarijeho

john yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka