Iburasirazuba: Guverineri Rubingisa yatangiye inshingano, yizeza iterambere rishingiye ku muturage

Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yijeje gukomeza kugira iyi Ntara ikigega cy’Igihugu ariko nanone akazakora ibishoboka igatera imbere ihereye ku muturage.

Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Guverineri w’umusigire, Dr Nyirahabimana Jeanne.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, yasabye Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba kubakira ku bimaze kugerwaho ariko nawe agatanga umusanzu we mu kuyubaka ashingiye ku mahirwe ahari, Intara ikaba ikigega cy’Igihugu.

Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza, Kayisire Marie Solange.

Mu mpanuri yatanze, yavuze ko kuba Intara y’Iburasirazuba ariyo nini mu buso ku buryo yihariye 1/3 cy’Igihugu byongeye ikaba ifite n’abaturage benshi ngo bikwiye kubera Guverineri mushya amaboko n’amahirwe yo kugera kuri byinshi.

Ikindi kuba Intara ikungahaye ku buhinzi n’ubworozi ngo bikwiye gufasha umuyobozi mushya gukomeza kuyigira ikigega cy’Igihugu.

Guverineri mushya w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yijeje gukomeza kugira iyi Ntara ikigega cy'Igihugu ariko nanone akazakora ibishoboka igatera imbere ihereye ku muturage.
Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yijeje gukomeza kugira iyi Ntara ikigega cy’Igihugu ariko nanone akazakora ibishoboka igatera imbere ihereye ku muturage.

Ati “Ifite n’amahirwe yo kugira ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere. Ayo amahirwe ahari rero Nyakubahwa Guverineri n’abandi mufatanya tubitezeho gukora byisumbuye kugira ngo iyi Ntara ikomeze kuba ikigega cy’Igihugu kandi sinshidikanya ko muzafatanya kubigeraho.”

Yamusabye kandi gukora ibishoboka agahangana n’izuba rikunze kurangwa muri iyi Ntara haterwa ibiti ku bwinshi ariko hakabaho na gahunda yo gufata amazi.
Yamusabye kandi gushyira imbere ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage kumva neza gahunda za Leta no kurushaho kwiteza imbere.

Yamusabye kandi kwita ku bibazo birimo gushakira urubyiruko akazi, kwita ku isuku n’isukura, abaturage bakiri mu bukene ndetse n’ikibazo cy’imirire mibi.

Abayobozi b’Uturere nabo basabwe ubufatanye n’ubwuzuzanye n’umuyobozi mushya mu guteza imbere Uturere n’umuturage by’umwihariko bashyira umuturage ku isonga.

Umuyobozi mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yizeje ubushake n’ubufatanye mu nshingano ashingiye ku byari bimaze kugerwaho haherewe ku iterambere ry’umuturage.

Naho kuba amavuriro y’ibanze harimo intege nke ngo bazafatanya na Minisiteri y’Ubuzima ibibazo bihari bigakemurwa.

Naho ku kibazo cy’ubutaka gikunze kugaragara muri iyi Ntara kijyanye n’amakimbirane ashingiye ku mbibi ngo bazakorana cyane n’abaturage n’inzego z’ibanze mu gukemura iki kibazo.

Yagize ati “Nk’umuyobozi mushya ndizeza abaturage bacu ubushake mu nshingano. Ikindi ni ubufatanye kuko Intara yari imaze kugera kuri byinshi mu kwiteza imbere. Ni Intara nini hari byinshi byari bimaze kugerwaho,ni ikigega cy’Igihugu, hari byinshi bimaze kugerwaho nanjye icyo banyitegaho ni iterambere rishingiye ku muturage, Intara n’Igihugu muri rusange.”

Yasabye abaturage kwishima mu minsi mikuru badasesagura no kurushaho kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turamunezerewe,ariko nk’abaturage tumutezeho byinshi:
Kuturuhura abayobozi b’ibanze bo mu midugudu ka bacyoro,abutugari nka sibagire,tugezaho ibibazo aho kubidufashamo bakabyongera.
Urugero:gusenyerwa n’invura,aho kudufasha gusana, bakadusaba amafaranga: ejo heza,kwishyurira abantu mutuel, amarideaux y’ibiro etc

Imiringa yanditse ku itariki ya: 24-12-2023  →  Musubize

Turamunezerewe,ariko nk’abaturage tumutezeho byinshi:
Kuturuhura abayobozi b’ibanze bo mu midugudu ka bacyoro,abutugari nka sibagire,tugezaho ibibazo aho kubidufashamo bakabyongera.
Urugero:gusenyerwa n’invura,aho kudufasha gusana, bakadusaba amafaranga: ejo heza,kwishyurira abantu mutuel, amarideaux y’ibiro etc

Imiringa yanditse ku itariki ya: 24-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka