Iburasirazuba: Guhinga ubuso bunini bizongera umusaruro

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kongera ubuso buhingwaho ku butaka bwagenewe ubworozi bukava kuri 30% bikagera kuri 70% bizongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo w’amata kuko inka zizabona ibyo zirya byinshi.

Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umusaruro mwinshi mu Gihugu ukomoka ku buhinzi n’ubworozi kubera ubuhinzi bwinshi ku butaka buhujwe n’amasambu manini yo guhingaho.

Iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ko abafite ubutaka bwagenewe ubworozi ubundi basabwa kubuhingaho ku kigero cya 30%, iki kigereranyo naneho cyagera kuri 70%.

Guverineri Gasana asanga ibi bizafasha cyane mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umukamo kubera inka nazo zizabona ibisigazwa by’imyaka byinshi.

Ati “Iyo umuntu ahinze hanini hashoboka n’ubundi ibisigazwa by’imyaka nibyo biba ibiryo by’amatungo navuga ibicericeri, ibishogoshogo by’ibishyimbo na soya ndetse n’iby’ubunyobwa, ibigorigori n’ibindi bisigazwa by’imyaka bitandukanye inka zirabirya burya ubuhinzi n’ubworozi birajyana.”

Kenshi mu mpeshyi umukamo w’amata uragabanuka ku kigero hafi cya 50% kubera ko inka zibura ubwatsi cyangwa ibindi biryo.

Bamwe mu borozi nabo bashima iyi gahunda kuko izabafasha kubonera amatungo yabo ibiribwa kurusha gutegereza ubwatsi gusa nabwo bwumaga mu gihe cy’impeshyi.

Uwitwa Gakusi wo mu Murenge Nyagatare mu Karere ka Nyagatare avuga ko kugabura ibisigazwa by’imyaka bituma umukamo utagabanuka cyane kuko inka zibirya zigahaga.

Agira ati “Ubundi mu zuba inka zarapfaga urumva umukamo wabaga ntawo ntiwakama itabyuka. Ubu tugabura ibisigazwa by’imyaka kandi biraduhenda kubigura ku bahinzi ariko noneho ubwo bemera ko twahinga ahantu hanini ku butaka bwacu tuzihingira tubone imyaka kandi n’ibiryo by’amatungo.”

Mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, muri iki gihe cy’impeshyi ibisigazwa by’imyaka byabaye imari ishyushye kuko imodoka y’ibicericeri itari munsi y’amafaranga 100,000 naho ibisigazwa by’ibishyimbo, soya n’iby’ibigori habaho kumvikana na nyiri umurima ariko nabyo bikaba bihenze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka