Iburasirazuba: Croix Rouge imaze gufasha abaturage 3,473 bagizweho ingaruka na Covid-19

Abaturage 3,473 bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Kirehe bagizweho ingaruka na Covid-19, nibo bamaze guhabwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo babashe gukora imishinga mito yabateza imbere.

Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kirehe yahise abikuza kugira ngo ajye guhita akora umushinga yateganyije
Uyu mukecuru wo mu Karere ka Kirehe yahise abikuza kugira ngo ajye guhita akora umushinga yateganyije

Abahabwa iyo nkunga ni abaturage bari basanzwe bafite imirimo itandukanye harimo n’ubucuruzi, ariko ikaba yarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ndetse n’abandi batishoboye babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe kandi badafite imirimo muri VUP.

Ubwo yashyikirizaga iyo nkunga abaturage 187 bo mu Karere ka Nyagatare, mu mirenge ya Karangazi, Musheri na Matimba ku wa 28 Werurwe 2022, Umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu ishami ry’imicungire y’ibiza, Tumwebaze Fred, yavuze ko mu guhitamo uturere harebwe ku dukora ku mipaka, kuko kenshi abaturage baba batunzwe no gukora ubucuruzi bwambukiranya, imipaka kandi ikaba yari ifunze kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Akanyamuneza kari kose akimara kubona ubutumwa bugufi bumwemeza ko yamaze kubona amafaranga
Akanyamuneza kari kose akimara kubona ubutumwa bugufi bumwemeza ko yamaze kubona amafaranga

Avuga ko abatoranyijwe babanje guhugurwa uburyo bakora, ndetse bakanacunga imishinga mito yabateza imbere, bagakomeza no gukurikiranwa n’abakorerabushake ba Croix Rouge, cyane mu bujyanama.

Ati “Abakorerabushake baduha raporo buri kwezi aho imishinga igeze, yego harimo n’abadakora imishinga baba baduhaye ariko n’ubundi baba bagamije icyabateza imbere. Ikindi twemeranya ko batazongera kugaragara mu bantu bakeneye gufashwa.”

Buri muturage ahabwa amafaranga 180,000 atangwa mu byiciro bibiri aho aho 30,000 ayahabwa mbere kugira ngo yikenure naho 150,000 akaba ayo gukora imishinga mito y’iterambere.

Nyirantawebasa Antoinette yakoraga ubucuruzi bw’ihene, ariko guhera mu mwaka wa 2020, icyorezo cya Covid-19 cyadutse mu Rwanda, ubucuruzi bwe ngo bwarahagaze ndetse n’igishoro yakoreshaga acyifashisha mu gutunga umuryango we.

Buri wese yahawaga amafaranga y'u Rwanda 150,000 harimo n'ayo kuyabikuza
Buri wese yahawaga amafaranga y’u Rwanda 150,000 harimo n’ayo kuyabikuza

Avuga ko inkunga ya Croix Rouge igiye gutuma asubira mu masoko kandi yizeye gukomeza kuzamuka mu gishoro.

Agira ati “Guhera ejo ndahagurutse kuko n’ubundi nakoraga ariko nyine bingoye, mbwira umuntu nti nguriza nkakora ariko ubwo mbonye aya, mbonye igishoro cyanjye kandi nibagaruka bazasanga ntakiri uwo babonye uyu munsi.”

Umukozi w’Umurenge wa Matimba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mushimiyimana Evode, avuga ko bishimira gukorana n’abafatanyabikorwa nka Croix Rouge, kuko baza bunganira gahunda zisanzwe za Leta zo guteza imbere umuturage.

Asaba abaturage bahawe amafaranga kuyabyaza umusaruro bagakoramo imishinga yababyarira inyungu

Ati “Imishinga barayikoze twaranayibonye, icyo tubasaba ni ukwirinda kuyakoresha ibindi atateganyirijwe cyangwa ngo abateze umutekano mucye mu rugo, ahubwo bakore ya mishinga babashe kwiteza imbere.”

Mu bahabwa iyi nkunga harimo n'abafite ubumuga
Mu bahabwa iyi nkunga harimo n’abafite ubumuga

Mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Kirehe abaturage 2,560 nibo bahawe iyo nkunga mu kiciro cya mbere, naho 913 bakaba aribo bayihawe ku kiciro cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka