Iburasirazuba: Bagiye kureba uko umubyeyi atasabwa n’ishuri ibyo adafite

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko hagiye kunozwa imikorere ku buryo umubyeyi adasabwa n’ishuri ibyo adafite bikaba byatuma umwana areka kwiga.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana

Abitangaje mu gihe amwe mu mashuri yongereye ibikoresho bisabwa umunyeshuri uyigamo ndetse n’amafaranga ku buryo bamwe mu babyeyi batishoboye batangiye kugorwa no kwishyurira abana babo.

Guverineri Gasana avuga ko uyu mwaka hakozwe byinshi harimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri bigera ku 6,000 ndetse n’ubwiherero 11,000 burenga, hagamijwe kugabanya ingendo ndende z’abanyeshuri ndetse n’ubucucike.

Ati “Hakozwe ibintu bidasanzwe kuko twubatse ibyumba by’amashuri byinshi mu gihe gito kandi byatanze umusaruro kuko abana bazindukaga kare cyane bajya ku ishuri bakagera mu rugo bwije, babwiriwe ariko nibura ubu bariga hafi kandi turimo kunoza uko bose bafatira ifunguro ku ishuri kuko umwana ushonje ntakurikira amasomo neza.”

Kongera ibyumba by’amashuri kandi ngo byakuyeho kwiga mu byiciro (Double shift), aho bamwe bigaga mu gitondo abandi nyuma ya saa sita.

Yishimira kandi ko abana bakuwe ku kwiga mu mezi y’izuba ryinshi ahubwo bakazajya batangira umwaka mu kwezi k’Ukwakira, impeshyi irangiye.

Amashuri yubatswe mashya kandi yazanye ibikorwa remezo by’imihanda, amashanyarazi ndetse n’amazi.

Avuga ko mu kubaka amashuri habaye kwishakamo ibisubizo ababyeyi batanga umuganda wabo ndetse hakaba hari n’amashuri amwe ababyeyi bakijyanayo inkwi ndetse bagafasha no mu ifunguro ry’abana.

Kuba rero hari amwe mu mashuri yongereye ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga ku buryo byagora ababyeyi batishoboye, Guverineri Gasana avuga ko hari ibigenda binozwa neza ku buryo ababyeyi bazoroherezwa ntibasabwe ibyo badafite.

Agira ati “Iki gikorwa kigomba guhabwa agaciro kacyo, uko iminsi igenda ni ko bigenda bijya mu buryo bwiza gusa turashaka ngo tubinoze neza ku buryo twumva ko umuturage atahaguye cyangwa batamusabye ibyo adafite kandi n’abanyeshuri bakiga neza.”

Avuga ko Leta nta cyayinanira kandi ntako itanagira ngo bitungane neza ndetse ngo n’ubuyobozi bakaba biteguye gukurikirana ko ibintu byose byagenda neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, we agaruka ku mpamvu zishobora gutuma hari amashuri yongereye amafaranga yakaga ababyeyi atanga urugero kuri GS Nyagatare.

Avuga ko impamvu ryongereye amafaranga ari imiterere y’aho riri kuko rizengurutswe n’imihanda bityo byasabye ko rizengurutswa uruzitiro kugira ngo bitange umutekano ku banyeshuri.

Ariko naNnone avuga ko nk’intumbero y’igihugu y’uko buri mwana wese ugejeje igihe cyo kwiga agomba kuba yiga, na bo bagomba kureba ko ibyakwa ababyeyi bitatuma hari abana batiga.

Ati “Ababyeyi rero igihe bashobora kuba koko aribo bicaye bakiyemeza kunganira ingengo y’Imari ya Leta, bati aho kugira ngo abana bacu bajye mu mihanda habe haba impanuka runaka. Aha rero icyo umuntu yareba ni ukuvuga ngo ese ko tuharerera turi benshi kuri GS Nyagatare, ni nde uri butange amafaranga ni nde utari buyatange? Kuko intumbero nyamukuru ni uko nta mwana ugomba kutiga.”

Avuga ko iyo bikozwe neza bidashobora guteza ikibazo kuko ababyeyi babishoboye babikoze byaba ari byiza cyane ariko na none habonetse abatabishoboye ku buryo byaviramo umwana kureka ishuri, umurongo w’igihugu waba wirengagijwe.

Avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukurikirana uko bikorwa ku buryo nta baharenganira bigatuma hari abana bata amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka