Iburasirazuba: Babiri baguye mu mpanuka zo mu minsi ya Noheli

Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba iratangaza ko ku munsi ubanziriza Noheri, kuri Noheli no mu rukerera rwayo, mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara, habaye impanuka eshanu harimo iza Moto enye n’imodoka imwe, zihitana ubuzima bw’abantu babiri, batandatu barakomereka abandi batatu bakaba bafunze bazira gutwara ibinyabiziga basinze.

Ku cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022, umunsi wa Noheli, saa mbiri z’ijoro, mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rukara, Akagari ka Rukara, Umudugudu wa Butimba ya gatatu, habereye impanuka ikomeye, aho moto yari itwawe na Muhizi John Victory w’imyaka 36, yagonze aturutse inyuma imodoka itaramenyekana ahita yitaba Imana ako kanya.

Umubiri we wahise ujyanwa mu bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa, naho moto yari atwaye ijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugira ngo hakorwe iperereza no gushakisha imodoka bagonganye.

Ni mu gihe kandi uwo munsi, saa mbiri n’iminota 36 z’ijoro, mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Juru, Akagari ka Rwinume, Umudugudu wa Rwimpyisi, mu muhanda w’igitaka, moto yari itwawe na Akaziyumugabo Anastasie w’imyaka 35, wari wasinze hagendewe ku bipimo yafashwe nyuma yo gukora impanuka, yagonze uwitwa Nsabimana Charles w’imyaka 52 y’amavuko wambukiranyaga umuhanda n’amaguru ahita ahasiga ubuzima.

Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma, naho uwamugonze wakomeretse mu mutwe ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Juru aravurwa nyuma ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

Izi mpanuka zose icyo zihuriyeho ni uko bose bari bafite umuvuduko ukabije, kutagira ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga n’ubusinzi.

Nanone mu Karere ka Bugesera, ahagana saa moya n’igice z’ijoro kuri Noheli, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata, Umudugudu wa Gatare ya kabiri, Ngabire Japhet w’imyaka 23 y’amavuko wari uhetse umugenzi kuri moto, yataye umuhanda we kubera umuvuduko ukabije agongana n’umunyegare, Ndihokubwayo Germain w’imyaka 18 y’amavuko kubera umuvuduko ukabije.

Umunyegare wari wakomeretse cyane mu mutwe yajyanywe ku bitaro bya ADEPR Nyamata kugira ngo yitabweho, naho abari kuri moto bakomeretse byoroheje bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata.

Saa saba n’igice z’urukerera, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Cyanya, Umudugudu wa Busanza, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yari itwawe na Gahigi Godfrey bikekwa ko yari yasinze kuko yanze gupimwa, yagonze umukingo w’umuhanda, uyu mushoferi utagaragazaga ibikomere ajyanwa ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo yitabweho n’abaganga, kuko ngo yababaraga mu gituza.

Uretse impanuka, hari n’abatwara ibinyabiziga bafashwe ku munsi wa Noheli, batwaye moto basinze, aho uwitwa Bizimana Jean Pierre w’imyaka 57 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, naho Rwakigarama Jean Pierre w’imyaka 40 na Minani Felecien nabo bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Fumbwe mu Karere ka Rwamagana. Aba uko ari batatu bakaba barafashwe saa yine z’ijoro.

Umunsi ubanziriza Noheri, ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2022, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari ka Taba, Umudugudu wa Ruhenda, umumotari Ngendahayo w’imyaka 18 y’amavuko, utari ufite uruhushya rumwerera gutwara ikinyabiziga yagonze umunyegare witwa Nkundimana Jean Bosco w’imyaka 19, bose bahita batwarwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura kugira ngo bitabweho kuko bari bafite ibikomere. Iyi mpanuka ikaba yaratewe n’uburangare bw’uwatwaraga moto.

Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba yibutsa abantu kwishimira iminsi mikuru, ariko nanone bakirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bashobora kuhatakariza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka