Iburasirazuba: Amasibo 30,000 batoye abazitoramo abayobozi b’imidugudu

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira amatora ku bwinshi kandi bagahitamo abazabageza ku iterambere ndetse n’abatarabakoreye neza bakabigizayo.

Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku myiteguro y’amatora y’abagize inzego z’ibanze yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank, avuga ko amatora yateguwe neza ku buryo agomba kugenda nk’uko byifuzwa.

Avuga ko mu Isibo hatorwa abantu batatu barimo umugore umwe, aba bakaba ari bo bazahura ku wa 23 Ukwakira 2021, bakitoramo abagize nyobozi y’umudugudu y’abantu batanu.

Avuga ko umudugudu ufite Amasibo menshi amatora ashobora gukomeza undi munsi mu gihe uwa mbere bose batatoye.

Ku wa 19 Ukwakira 2021, hazakorwa amatora y’abagize Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore.

Mu bazaba bagize inteko itora ku rwego rw’umudugudu hazaba harimo n’abahagarariye amashuri.

Ariko na none yibutsa ko hari undi muntu ushobora kutaboneka umunsi w’itora ariko kubera ubunyamugayo abaturage bamuziho akazongerwa ku batowe, akaba yatorerwa kuba umwe mu bagize nyobozi y’umudugudu.

Ati “Mu bakandida bemerewe gutora ku mudugudu n’umuntu utari muri babandi batatu baturutse mu masibo, ashobora kuba yakwamamazwa n’abandi bagize inteko itora, bavuga ko hari undi muntu w’inyangamugayo, utaratowe mu Isibo bakaba bamutora akaza muri komite y’umudugudu.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana, avuga ko amatora yateguwe neza kandi agomba kuba mu mucyo no mu mutekano.

Yasabye abaturage kuzayagiramo uruhare bagatora abo babona bazabageza ku iterambere bifuza ahazaza.

Agira ati “Ni ukwibutsa Abanyarwanda ko aya matora bakwiye kuyagiramo uruhare kandi bamaze gusobanukirwa inzira ya demokarasi, bazatore abo babona bazabageza ku byo bashaka, na ho ababakoreye nabI ubwo ni abaturage babifitiye uburenganzira bwo kutabasubizaho, byose bigomba guca mu matora.”

Abaturage bagejeje igihe cyo gutora mu Ntara y’Iburasirazuba barenga 1,900,000 bakaba babarizwa mu Masibo arenga 30,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka