Iburasirazuba: Amande ku nka zizerera akomeje kwiyongera

Kubera kuzerereza amatungo cyane cyane inka, Njyanama z’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba cyane ahagaragara iyi ngeso, zirimo kongera ibihano ku zafashwe zitari mu nzuri cyangwa mu biraro.

Amande akoeje kwiyongera ku nka zisanzwe ahatarabugenewe
Amande akoeje kwiyongera ku nka zisanzwe ahatarabugenewe

Mu mwaka wa 2017, Njyanama z’Uturere dukora ku Kigo cya gisirikare cya Gabiro, zashyizeho ibihumbi 20,000 ku nka imwe yafatiwe muri icyo kigo cyangwa ahandi zakwangiza ibikorwa remezo.

Ibi bihano ku nka zafatiwe mu kigo cya gisirikare byaje gukurwaho ahubwo inka yafatiwemo igatezwa icyamunara, amafaranga akajya mu isanduku ya Leta kubera ko aborozi bari baranze gucika kuri iyi ngeso.

Mu minsi ishize nabwo iki gihano cyakuweho, aho ubu inka ifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro icibwa amande ya 200,000 hatitawe ku ngano yayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko iki gihano nacyo atari gito ahubwo agasaba aborozi kurinda amatungo yabo kujya mu byanya bikomye.

Ati “Mu by’ukuri abantu batekereza ko ari ukugabanywa ariko byenda kumera kimwe, gusa icyahindutse ni uko umworozi ariwe ubyikorera, iyo inka zafashwe nyirazo araza agatanga amande ya 200,000 ku nka ariko atakwishyura zigatezwa icyamunara asigaye akaba aye.”

Naho ku nka zizerera ahandi zishobora kuba zakwangiza ibikorwa remezo ndetse n’abatashya cyangwa bahira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, Njyanama ngo nta cyemezo irabifataho ariko ngo uwo mushinga urimo kwigwaho.

Ni mu gihe mu Karere ka Nyagatare, inka zifatiwe mu mihanda, ubu amande yavuye ku mafaranga 20,000 ashyirwa ku 50,000.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko kongera aya mafaranga byatewe ni uko aborozi banze gucika kuri iyi ngeso, nyamara ibikorwa remezo bikomeje kwangizwa.

Agira ati “Ibi bihano ntibigamije kubabaza abantu ahubwo ni ukugira ngo batinye, bareke kwangiza ibikorwa remezo, nibatabicikaho nabwo ibihano bizakomeza kwiyongera.”

Akarere ka Kirehe, Kayonza, Ngoma na Rwamagana niho amande ku nka zafashwe zangiza ibikorwa remezo atarahinduka akiri ku 20,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka