Iburasirazuba: Abayobozi biyemeje kwegera abaturage no kubarinda ubushita bw’inkende (Mpox)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba kurushaho kwegera abaturage no gukemura ibibazo byabo no kunoza imitangire ya serivisi ariko by’umwihariko gukangurira abaturage kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox).

Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Iburasirazuba bose bari bitabiriye uyu mwiherero
Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba bose bari bitabiriye uyu mwiherero

Yabibasabye ku cyumweru tariki 25 Kanama 2024, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri wahuje abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere tuyigize n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye waberaga mu Karere ka Bugesera.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gukemura ibibazo by’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kwita ku isuku n’isukura.

By’umwihariko ariko abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe gukangurira abaturage kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox).

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi kudakura imitima abaturage kubera ko u Rwanda rudafite abantu benshi banduye iyi ndwara ariko kandi bakwiye kubakangurira kwirinda mu gihe hari n’uwo bayikekaho bakihutira ku bimenyesha inzego zibegereye kugira ngo avurwe hakiri kare.

Yagize ati: "N’ubwo waba wambaye agakingirizo abenshi batinya kubivuga ariko muzabibwire abaturage ubwo hiyongeraho n’ibindi iyo wisiritanye n’umuntu uyifite afite agasebe ahantu ushobora kuyifata n’ibindi. Muzababwire ko nta gikuba cyacitse, ntabwo dufite abantu benshi ariko indwara nka ziriya zirihuta abaturage bakwiye kubimenya niba hari uwo babonye, hari aho yagaragaye bahavuge hamenyekane basuzume ko ariyo umuntu bamuvure hakiri kare".

Abayobozi mu nzego zitandukanye nabo bari bitabiriye
Abayobozi mu nzego zitandukanye nabo bari bitabiriye

Abayobozi kandi biyemeje gushyira imbaraga mu kunoza imikorere y’irondo no gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2).

Biyemeje kandi guteza imbere urubyiruko no kuruhuza n’amahirwe ahari, gukurikirana ko abana bose bajya mu ishuri no kubaka ubushobozi bw’inzego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka