Iburasirazuba: Abayobozi basabwe kwitandukanya n’ikibi, kubeshya n’ibindi bibarangaza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba kwitandukanya n’ikibi, kubeshya n’ibindi bibarangaza, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushyira hamwe no gukorera umuturage.

Minisitiri Gatabazi aganira n'abayobozi b'Iburasirazuba
Minisitiri Gatabazi aganira n’abayobozi b’Iburasirazuba

Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mata 2022, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri w’Abagize komite nyobozi z’Uturere, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo.

Uwo mwiherero waberaga mu Karere ka Ngoma, wateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ni umwiherero wareberaga hamwe uko gahunda zo kubaka inzego zikora neza mu Turere, zirushaho gutanga umusaruro no kunoza imicungire y’umutungo wa Leta hagamijwe kwihutisha iterambere.

Nyuma y’umwiherero, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana, yavuze ko icyo agiye gushyira imbere ari ugushyira umuturage ku isonga hagamijwe kumuteza imbere.

Ati “Umuturage iyo umugize umugenerwabikorwa gusa birakuvuna nk’umuyobozi, kuko aba atishimira ibyo umukorera. Iyo umugize umugenerwabikorwa ariko ukamugira n’umufatanyabikorwa akazi karakoroherwa kandi akanabyishimira kuko yabigizemo uruhare.”

Basabwe kwitandukanya n'ikibi
Basabwe kwitandukanya n’ikibi

Avuga ko nk’abayobozi ari ugukomeza kwibukiranya inshingano zabo, icyerekezo cy’Igihugu ndetse n’ubutumwa bahawe n’Umukuru w’Igihugu, bwo gushyira umuturage ku isonga no guhindura imibereho ye akava aheza akajya aheza kurushaho.

Asoza uyu mwiherero, Minisitiri Gatabazi yibukije abari bawurimo ko inshingano z’ibanze bafite ari uguteza imbere umuturage.

Ikindi yabasabye gusobanukirwa inshingano zabo aho ziva n’aho zigarukira, ndetse no gufatanya nk’abayobozi hagamijwe guhindurira umuturage ubuzima.

By’umwihariko yasabye abayobozi kwitandukanya n’ibibi ndetse n’ibindi byabarangaza, ibyo bavuga bikajyana n’ibyo bakora.

Yagize ati “Ntabwo waba urya ruswa ngo ubwire abantu kuyirwanya, ntabwo waba uri mu macakubiri ngo ubwire abantu kuyavamo, ntabwo waba uri mu matiku ngo ubwire abantu kuyavamo. Ni ukuvuga ngo bakwiye kuba bitandukanya n’ikibi, bakitandukanya no kubeshya, bakitandukanya n’ibindi bibarangaza, imbaraga bakazishyira gukorera wa muturage no gushyira hamwe ubwabo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka