Iburasirazuba: Abayobozi b’Imisigiti bahuguwe ku kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba

Mu Karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’abayobozi b’imisigiti yo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ayo mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa Imam mu kwimakaza umuco w’amahoro no kurwanya imyumvire y’ubuhezanguni n’iterabwoba.”

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashishikarije abayislamu kurwanya ubukene no gukora cyane
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashishikarije abayislamu kurwanya ubukene no gukora cyane

Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti), Sheikh Salim Hitimana, yabwiye abayislamu ko kurwanya ubukene no gukora cyane ari yo ntambara (Jihad) bakwiye kurwana naho ubuhezanguni n’ibikorwa by’iterabwoba ngo nta mwanya byagira mu gihugu nk’u Rwanda.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari.

Mu ijambo rye, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yasabye abayobozi b’imisigiti bahuguwe ko ubuyobozi bw’igihugu burajwe ishinga n’iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange, n’abayislamu rero bakaba badahejwe kubigiramo uruhare. Yababwiye kandi ko umuvuduko u Rwanda ruri kugenderaho mu iterambere habaye hari ugifite imyumvire iciriritse yazisanga ubwe bimugoye kurushyikira.

Yagize ati: “Amateka mwese muzi kandi abenshi twananyuzemo ni uko twabayeho tudafite uburenganzira nk’ubw’abandi mu gihugu. Umunsi wa none niba twarasubijwe uburenganzira bwacu kimwe n’abandi banyarwanda hanyuma tukazisanga ntacyo twabumajije ngo twiteze imbere twazicuza bikomeye. Bityo abayislamu turasabwa gukora cyane tugakora n’ibyo tutaherewe umwanya wo gukora.”

Abahuguwe
Abahuguwe

Yasabye abayobozi b’imisigiti igize Akarere ka Rwamagana kandi gufatira urugero rwiza ku muyobozi w’akarere, Radjab Mbonyumuvunyi kuko yabaye urugero rw’umusilamu mwiza ukwiye u Rwanda ubwo yesaga imihigo, Akarere ke kakaba aka mbere kakabishimirwa na Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana na we yashimiye Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda n’abafatanyabikorwa bawo bateguye aya mahugurwa, abasaba kuzirikana ubumenyi bahawe kandi umusaruro uzabuvamo ukazagaragarira buri wese.

Yibukije abahuguwe ko Islam itigisha ubuhezanguni n’iterabwoba, ko Imana idashobora kunezezwa n’umuntu umena amaraso y’inzirakarengane ngo abe ari we uba umugaragu wayo mwiza. Yasabye abayobozi b’imisigiti kwigisha abo bayobora ko bagomba kuba isoko y’umubano mwiza mu banyarwanda yaba abo bahuje imyemerere n’abo badahuje imyemerere.

Mbonyumuvunyi uyobora Rwamagana yasabye abahuguwe kuzirikana ibyo babwiwe
Mbonyumuvunyi uyobora Rwamagana yasabye abahuguwe kuzirikana ibyo babwiwe

Abahuguwe kandi bagejejweho ikiganiro n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari. Yabwiye abo ba Imam ko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange, Afurika ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Yababwiye ko mu Rwanda nta buhezanguni cg iterabwoba bihari ariko aho indiri y’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, AL SHABAAB na BOKO HARAM iri hakaba atari kure cyane y’u Rwanda, bityo kwigisha akaba ari uguhozaho kuko kwirinda biruta kwivuza kuko iyo ingaruka z’ibikorwa by’iterabwoba zije zidatoranya.

Yasabye abayobozi b’imisigiti yo mu Ntara y’Iburasirazuba guhozaho mu kwigisha abayoboke babo kurwanya imyumvire y’ubuhezanguni buganisha ku bikorwa by’iterabwoba kuko batabyigishije bashobora kuzahura n’inyigisho mbi badafite ubumenyi bubakangurira kuzikumira bityo umwanzi akabona icyuho.

Umuyobozi wa Polisi mu Burasirazuba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukorana n'imitwe y'iterabwoba
Umuyobozi wa Polisi mu Burasirazuba yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda gukorana n’imitwe y’iterabwoba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaslamu bakwiye kwibaza impamvu abantu babo aribo akenshi bajya mu bikorwa by’iterabwoba nyamara Islam bivuga amahoro.Yesu yasize avuze yuko abantu bumbira Imana nyakuri uzababwirwa nuko bakunda amahoro n’urukundo.Iyo urebye ukuntu abayoboke b’amadini bitabiriye Genocide muli 1994,wibaza icyo amadini amaze.Iyo abantu bagiye kurwana mu ntambara,abakuru b’amadini babanza kubasengera.Ndibuka ko mu ntambara yo mu Rwanda ya 1990-1994,abasirikare bajyaga kurwana na FPR bambaye amashapule bahawe n’abapadiri.Abantu bonyine batagiye mu ntambara na Genocide,ni abayehova.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 28-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka