Iburasirazuba: Abaturage bakanguriwe kwirinda ubushita bw’inkende (Mpox)
Mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2024, hibanzwe ku bikorwa byo kurwanya isuri ariko mu biganiro abaturage bahawe mu Turere dutandukanye, abayobozi babasabye kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende Mpox.
Mu Karere ka Gatsibo, abayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Muhura, ahakozwe umuhanda w’umugenderano ndetse hanabumbwa amatafari yo kubakira utishoboye.
Nyuma y’umuganda, abaturage bahawe ubutumwa bwo kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox) hanozwa isuku no kwirinda ubusambanyi, kwirinda impanuka zo mu muhanda no kwirinda amakimbirane yo mu muryango.
Muri Kayonza, umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2024, wakorewe mu Murenge wa Ruramira, Akagari k’Umubuga, Umudugudu wa Kajembe, aho abawitabiriye bacukuye imirwanyasuri kuri hegitari enye (4 Ha).
Nyuma y’umuganda abawitabiriye baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo gahunda ya Gira Wigire, gahunda y’isuku n’isukura, kwitegura igihembwe cy’ihinga 2025 A no kwirinda indwara y’ubushita bw’inkende (Mpox).
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, we yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigina, Akagari ka Rwanteru, Umudugudu wa Rusororo, mu muganda wibanze ku gusana umuhanda.
Nyuma y’umuganda yasabye abaturage gukumira ibiza mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, guhinga ubuso bwose bwagenewe ubuhinzi no kwirinda icyorezo cy’ubushita bw’inkende (MPox).
Ni mu gihe, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirabuza, Dr Jeanne Nyirahabimana, we yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe mu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru mu Kagari ka Nyakagunga.
Aha bakaba banafashijwe n’urubyiruko rw’Abagide n’Abasikuti.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|