Iburasirazuba: Abasaga miliyoni 1 n’ibihumbi 27 ngo barashaka gutora Kagame muri 2017

Ukwezi kwa Gicurasi 2015 gusojwe, abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 27 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga, by’umwihariko ingingo ya 101, kugira ngo haveho inzitizi zibuza Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza, kuko ngo bashaka kumuhundagazaho amajwi muri 2017.

Abo baturage bavuga ko Perezida Paul Kagame yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda ibyiza byinshi birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka umutekano utajegajega ndetse no guha u Rwanda icyerekezo cy’iterambere rigaragarira amaso n’ibipimo by’ubukungu.

Aba ni abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bari bagiye gusaba Inteko Ishinga Amategeko ko yavugurura Itegeko Nshinga.
Aba ni abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bari bagiye gusaba Inteko Ishinga Amategeko ko yavugurura Itegeko Nshinga.

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, yadutangarije ko ibyiciro byose by’abaturage bo mu turere tugize iyi ntara bagaragaje ibyifuzo byabo by’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa kugira ngo rivaneho imbago za manda z’umukuru w’igihugu, bityo babe bagira amahirwe yo kongera gutora Perezida Kagame, kugeza ubu ngo bafata nk’“udasimburwa” kuri uyu mwanya bitewe n’ibyiza byinshi ngo yagejeje ku Rwanda kandi bakaba bakimutezeho ibindi.

Guverineri Uwamariya avuga ko abaturage bagaragarije ubuyobozi impungenge bafite z’uko mu gihe ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yaba itavuguruwe, ngo bagira igihombo cyo kutongera kuyoborwa na Perezida Kagame kandi hari intambwe bagikeneye ko abateza.

Aba na bo ni ab'i Kayonza ubwo bari bagannye inteko batwaye icyifuzo ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.
Aba na bo ni ab’i Kayonza ubwo bari bagannye inteko batwaye icyifuzo ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.

Imibare itangazwa n’Intara y’Iburasirazuba yerekana ko kugeza muri 29 Gicurasi 2015, abaturage 1,027,437 bo muri iyi ntara ari bo bari bamaze kwandikira Inteko Ishinga Amategeko bayisaba kuvanaho iminyururu izirika manda za Perezida wa Repubulika kuri ebyiri. Guverineri Uwamariya yabwiye Kigali Today ko iyi mibare ishobora kwiyongera.

Ku bijyanye n’icyo atekereza ku busabe bw’abaturage ayoboye, Guverineri Uwamariya, yavuze ko nubwo ijambo rikomeye ari iry’abaturage, ngo na we icyifuzo cye nticyajya kure y’icyabo kuko ngo “iby’iki gihugu kigezeho, usibye natwe nk’Abanyarwanda, n’amahanga arabibona.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya na we ngo ashyikiye icyifuzo cy'abaturage bo mu ntara ye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya na we ngo ashyikiye icyifuzo cy’abaturage bo mu ntara ye.

Yagize ati “Numva rero atari ibintu umuntu yatindaho cyane ahubwo umuntu yareba uburyo bwiza bwatuma iki gihugu n’icyerekezo kirimo kitanyeganyega cyangwa ngo hagire igihubanganya ibyagezweho.”

Guverineri Uwamariya avuga ko abaturage benshi batangiye kwishyuza ubuyobozi ku butumwa babuhaye bwo kujyana mu Nteko, ariko akabasaba kwihangana mu gihe hategerejwe ko Inteko Ishinga Amategeko yigana ubushishozi ubusabe bwabo.

Guverineri Uwamariya asaba aba baturage ko mu gihe basaba Perezida Kagame gukomeza kubayobora, na bo bakwiyemeza kugendana na we, yagira umurongo atanga bakawitabira kugira ngo biteze imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka