Iburasirazuba: Abanyamuryango ba FPR barasabwa kuzamura ubukungu bw’igihugu
Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, arasaba abanyamuryango b’iri shyaka bo mu Ntara y’Iburasirazuba kuba inkingi z’impinduka bongera ingufu mu bikorwa byabo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda buzamuke, bityo abakene bagabanuke.
Ibi Komiseri Tito yabisabye tariki ya 12/07/2014, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi 2 yari agenewe abayobozi mu nzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kungera imbaraga muri gahunda zo guteza imbere igihugu.
Abatanze ibiganiro muri aya mahugurwa, bagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda irangajwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi yakoze ibyiza byinshi bituma u Rwanda rwishimirwa n’abarutuye ndetse rukaba rutangaza amahanga ku mabanga yatumye rwiyubaka rugatera imbere nk’uko rumeze, maze abayitabiriye bagasabwa kubakira ku musingi uhari kugira ngo iterambere rikomeze kandi rishingiye ku murimo unoze no ku bunyamwuga.

Komiseri Tito Rutaremana yavuze ko u Rwanda rumaze kwiyubaka no kwigira mu miyoborere myiza n’umutekano bishingiye kuri politike nziza rugenda rushyiraho, maze asaba aba bayobozi ko bakwiriye kuba umusingi w’impinduka nziza mu buzima bw’abaturage, bibanda ku ngamba zo kuzamura ubukungu kugira ngo zifashe abaturage benshi kuva mu bukene.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba akaba na Guverineri wayo, Madame Uwamariya Odette, yasabye aba bayobozi b’abanyamuruango ba FPR gukomeza ishyaka ryo guteza imbere abaturage bahagarariye hirya no hino, ngo kuko ari byo biteza imbere igihugu.
Abanyamuruango ba FPR Inkotanyi bitabiriye aya mahugurwa, bafashe akanya batanga ibitekerezo byatuma iterambere ry’ubukungu rirushaho kwihuta ndetse na gahunda ziteza imbere abaturage zikarushaho kugira imbaraga.

Uwibambe Consolée waturutse mu karere ka Kayonza avuga ko aya mahugurwa yamwongereye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo iterambere ryihute, by’umwihariko ngo akaba agiye kurushaho gushishikariza abaturage gukora ibikorwa byongera umusaruro.
Nsengiyumva Jacques uri mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, avuga ko ibyiza u Rwanda rugezeho ari ibyo kwishimirwa kandi bikaba byaravuye mu bwitange, bityo ngo nk’urubyiruko, bakaba bagomba guharanira ko nta cyabyangiza ahubwo bikarushaho kwiyongera.

Muri aya mahugurwa, abayitabiriye basabwe kurushaho guteza imbere ubukungu, by’umwihariko hagatekerezwa uburyo u Rwanda rwakwihaza rugasagurira amasoko y’amahanga kuko kugeza ubu ibyinjizwa mu Rwanda biva hanze biracyari hejuru ugereranyije n’ibisohoka mu Rwanda bijya hanze, nk’uko byagarutsweho na Komoseri Tito Rutaremara.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
fpr, umuyoboro w;iteramebere ry;igihugu, nikomeze ituyobore neza
FPR ni umuryango mugari uhuza abnayarwanda bose , niyo mpamvu ubukungu bwigihugu bushigiye kubanyamuryango ariko bah=goma kubuzamura kandi bakabigira ibyabo , igihugu ni icybanyarwanda bose bakagira umuryngo mugari ubahuza ariwo FPR ni duhurize hamwe rero twizamurire igihugu cyacu
nibyo tugezeho nibo tubikesha nibisigaye nibyo bike ntaho tutazagera kuko dufite ubuyobozi bwiza