Iburasirazuba: Abakuriye CNF bahawe mudasobwa basabwa gutanga raporo ku gihe

Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi wabo ku rwego rw’Intara, bashyikirijwe mudasobwa basabwa kubika amakuru ajyanye no kubungabunga umuryango, no gutanga raporo ku gihe.

Mudasobwa bahawe ngo zizabafasha kurushaho kunoza akazi kabo
Mudasobwa bahawe ngo zizabafasha kurushaho kunoza akazi kabo

Izi mudasobwa zatanzwe ku bufatanye bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’umufatanyabikorwa, Plan Rwanda, uko ari umunani zikaba zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga 8,000,000.

Nk’uko bisobanurwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, ngo izi mudasobwa bazihawe mu rwego rwo kubafasha kwihutisha serivisi batanga, no kunoza akazi bakora.

Guverineri Gasana, yabwiye aba bayobozi b’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara n’Uturere tuyigize, ko kuba babonye ibi bikoresho bigomba kubafasha mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zabo.

Yagize ati “Izi mudasobwa, ni kimwe mu bidufasha kugira ngo dukore neza akazi, dutangire raporo ku gihe, tubike neza amakuru, kandi bidufashe mu gukemura ibibazo bigihari, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye".

Yabasabye gushyira imbaraga mu kwita ku burenganzira bw’umwana, bamurinda icyo aricyo cyose cyamuhungabanya, kurwanya inda ziterwa abana, abana batiga, abana bo mu muhanda n’ibindi.

Guverineri Gasana yabasabye kwita ku kurengera umwana n'umuryango muri rusange
Guverineri Gasana yabasabye kwita ku kurengera umwana n’umuryango muri rusange

Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore, bavuze ko ubusanzwe bagorwaga no gukora raporo kubera kutagira ibikoresho, izi mudasobwa bahawe zikaba zigiye kubafasha kunoza inshingano zabo.

Uwari uhagarariye Plan Interanal Rwanda, Bakundukize Jacques, yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’Intara na Plan, avuga ko bazakomeza ubu bufatanye, by’umwihariko muri gahunda yo guteza imbere umwana w’umukobwa n’Umuryango muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka