Iburasirazuba: Abagore biyamamariza ubudepite bahawe amabwiriza yo kuzitwara neza

Abagore 26 bahatanira kuzatorwamo abadepite 6 bazahagararira intara y’Iburasirazuba mu nteko ishinga amategeko bahawe amabwiriza y’uko bazitwara mu gihe cyo kwiyamamaza no mu matora nyirizina kandi berekwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano banabasaba kuzabafasha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iki gikorwa cyakorewe ku cyicaro cy’intara y’Iburasirazuba tariki 23/08/2013, aho komisiyo y’igihugu y’amatora yerekanye abakandida 26 b’abagore bahatanira imyanya 6 amategeko yemerera abagore bo mu ntara y’Iburasirazuba bazaba bahagarariye bagenzi babo mu nteko ishinga amategeko muri manda y’imyaka itanu itaha.

Abakandida 26 bahatanira kuzahagararira abagore b'Iburasirazuba mu nteko berekwa abayobozi.
Abakandida 26 bahatanira kuzahagararira abagore b’Iburasirazuba mu nteko berekwa abayobozi.

Muri uwo muhango, aba bakandida beretswe abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba bari bateraniye ku cyicaro cy’intara, babamenyesha amabwiriza agenga abiyamamariza ubudepite mu Rwanda, ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe kandi basaba abayobozi b’inzego zose za Leta kuzabafasha kwiyamamaza neza uko amategeko abiteganya.

Muri uyu muhango kandi harimo abayobozi bakuriye inzego z’umutekano mu ntara y’Iburasirazuba, aho bijeje abiyamamaza n’abayobozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora ko bazacunga umutekano neza mu kwiyamamaza no mu matora nyirizina, abiyamamaza n’Abanyarwanda bazitabira amatora bakazaba barindiwe umutekano neza.

Abayobozi mu nzego zose biyemeje gufasha abaziyamamaza no kugenzura ko bazakurikiza amategeko.
Abayobozi mu nzego zose biyemeje gufasha abaziyamamaza no kugenzura ko bazakurikiza amategeko.

Visi perezida wa komiisiyo y’igihugu y’amatora, madamu Ndahimana Kibasanga Marie Odette yabwiye abakandida ko komisiyo y’igihugu y’amatora yiteguye bihagije, ariko ikaba ishaka ko batazahirahira ngo bace ku ruhande amabwiriza yagenwe azagenga amatora kuva mu kwiyamamaza kugera igihe cyo kuzatangaza amajwi.

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya komisiyo y’igihugu y’amatora mu ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank yabwiye Kigali Today ko abiyamamariza kuzahagararira abagore b’Iburasirazuba mu nteko ishinga amategeko bazatangira kwiyamamaza ku itariki ya 27/08 mu karere ka Rwamagana, bakazasoreza mu karere ka Kirehe kuwa 13/09/2013.

Bamwe mu bakandida bahatanira kuzahagararira abagore mu Burasirazuba mu nteko ishinga amategeko.
Bamwe mu bakandida bahatanira kuzahagararira abagore mu Burasirazuba mu nteko ishinga amategeko.

Uko baziyamamaza mu turere tugize intara y’Iburasirazuba biteye bitya:

Rwamagana: kuwa 27 na 28/08/2013,

Bugesera: kuwa 29 na 30/08/2013,

Nyagatare: kuwa 31/08 na 01/09/2013,

Gatsibo: ku matariki ya 03,04 na 05/09/2013,

Kayonza: kuwa 06 na 07/09/2013,

Ngoma: kuwa 09 na 10/09/2013,

Kirehe: kuwa 12 na 13/09/2013.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

Burya twe ntitwemerewe kubatoraho? Nari kubanza nkabapfuburaho, nta jwi ryanjye ry’ubusa mwabona!! Ndabona harimo abamasura meza nubwo ntacyo bazatugezaho! Uzampa nzamushakira ijwi muri buri karere! Ngah rero munshake

karaha yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

buriwese nugusha uko arya mutorwa muvugako mugiye kuvuganira rubanda ariko iyo mugeze mumugi mwihererayo ntimwibuke ibyo mutumwe.uwo numwanya wa succes apres 5ans ugatanga umwanya.bamwe ntacyo bamarira ababatoye.mujye gushaka ama cash gusa

ntezanas yanditse ku itariki ya: 25-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka