Iburasirazuba: Ababana na virusi itera SIDA barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ababana na virusi itera SIDA mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya amakimbirane ndetse no gukumira icuruzwa ry’abantu, ngo kuko biri ku isonga mu bikomeza gukwirakwiza virusi itera SIDA.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Ababana na virusi itera SIDA, Uwayezu André, ubwo kuwa Kane, tariki ya 27/11/2014, yasozaga amahugurwa y’iminsi 3 ku bahagarariye komite nshingwabikorwa z’ababana na virusi itera SIDA bo mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, utabariyemo aka Bugesera.

Uwayezu yasobanuye ko abantu babana na virusi itera SIDA baba bagomba gusobanukirwa neza amahame y’uburinganire ndetse bagasobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo bafate iya mbere mu kurirwanya.

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo nta barura ryakozwe ngo rigaragaze imibare ifatika, ngo hari abantu benshi banduye virusi itera SIDA biturutse ku ihohoterwa.

Ababana na Virusi itera SIDA basabwe kurwanya ihohoterwa, gukumira amakimbirane no kurwanya icuruzwa ry'abantu.
Ababana na Virusi itera SIDA basabwe kurwanya ihohoterwa, gukumira amakimbirane no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Iryivuze Isaie uba mu rugaga rw’ababana na virusi itera SIDA mu karere ka Ngoma, avuga ko amahugurwa nk’aya yatumye bumva uburenganzira bafite bwo kubaho mu muryango nyarwanda kandi akabumvisha n’inshingano bafite zo kurwanya ihohoterwa.

Iryivuze yakomeje avuga ko nk’ababana na virusi itera SIDA, bungutse inama z’uburyo bagomba kuba intangarugero mu myitwarire aho batuye kugira ngo batazahura n’ihohoterwa baryiteye.

Musabyeyezu Antoinette wo mu karere ka Kayonza we avuga ko amahugurwa ku babana na virusi itera SIDA ari ingirakamaro kuko ngo yatumye ikibazo cy’ihohoterwa kigaragara hamwe na hamwe ndetse n’amakimbirane yashoboraga kuboneka hagati yabo bibonerwa umuti.

Ahanini, ngo ibyo bikorwa iyo bifatanyije n’abandi baturage mu mugoroba w’ababyeyi aho baganira ku bibazo byugarije imiryango no kubishakira ibisubizo.

Uretse ibijyanye n’ihohoterwa, abagize urugaga rw’ababana na virusi itera SIDA mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuguwe ku buryo bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ngo kuko ari impamvu ikomeye ikwirakwiza iyi virusi.

Ubuyobozi bw’uru rugaga buvuga ko 70% by’abarugize ari abagore, bityo ngo bakaba nta kintu bashobora kugeraho mu gihe baba birengagije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka